U Budage bwasabye ko imvugo z’urwango za bamwe mu bategetsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibasira abavuga Ikinyarwanda muri iki Gihugu, zihagaraga vuba na bwangu, bunaha isezerano Abanyamulenge.
Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bamaze iminsi batotezwa ndetse bamwe bakicwa urw’agashinyaguro, ibintu bamwe bemeza ko ari Jenoside bari gukorerwa.
Nyamara uretse u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibi bikorwa bikwiye guhagarara, amahanga yabaye nk’abirenza ingohi, ahubwo akagaragaza ko ashishikajwe n’imirwano ihuje FARDC n’umutwe wa M23, ntiyite ku mpamvu uyu mutwe wavutse n’icyo urwanira, agasaba ko ugaharika imirwano.
Umuryango mpuzamahanga kandi wagiye ugwa mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na Guverinoma ya Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, ugasaba u Rwanda ngo guhagarika inkunga uha uyu mutwe, nyamara nta kintu na kimwe ruwufasha.
U Rwanda rwakunze kuvuga ko aho kugira ngo amahanga atabarize Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa no kwicwa urw’agashinyaguro, na yo yinjiye mu byo kurushinja ibi binyoma.
U Budage bwagaragaje ko na bwo buhangayikishijwe n’ibikorwa byo guhohotera abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki Gihugu kibinyujije muri Ambasade yacyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023 cyatanze ubutumwa bugenewe bamwe mu bategetsi bo muri iki Gihugu bakomeje kumvikana bavuga amagambo y’urwango yibasira abavuga Ikinyarwanda.
Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma yuko Ambasaderi w’u Budage muri DRC, Dr. Oliver Schnakenberg yakiriye Azarias Honoraire Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Azarias Honoraire Ruberwa akaba ari umwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, na we ubu ari mu bakomeje kurwanya no kwamagana ibikorwa by’itotezwa n’akarengane bikorerwa abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Ubu butumwa bwatanzwe na Ambasade y’u Budage muri DRC, bugira buti “Muhagarike imbwirwaruhame zibiba urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda ndetse no kumenesha abavuga Ikinyarwanda muri RDC.”
Ambasaderi Dr. Oliver Schnakenberg yakomeje kandi agira ati “Nasezeranyije Visi Perezida Honoraire Ruberwa ubufasha ndetse no kwifatanya n’Abanyamulenge.”
Perezida Paul Kagame mu ijambo aherutse gutanga agaruka ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku myitwarire y’umuryango mpuzamahanga muri iki kibazo, wakunze kuruma gihwa ku muzi nyirizina wacyo, ntushishikazwe n’impamvu y’imirwano iri muri kiriya Gihugu, ahubwo ugashyira imbaraga mu gushinja u Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umuryango mpuzamahanga wirengagije imvugo zibiba amacakubiri n’urwango rwibasira abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagira ngo ugize icyo ubivugaho ukabikora bya nyirarureshwa usaba abayobozi muri DRC guhagarika izo mvugo.
RADIOTV10