Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihugu cy’i Burayi cyongeye kwibutsa Congo ibyakunze gusabwa n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igihugu cy’i Burayi cyongeye kwibutsa Congo ibyakunze gusabwa n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye iya Repubulika Iharanire Demokarasi ya Congo, guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwanakunze gusaba ko iyi mikoranire ihagarara ariko ubutegetsi bwa Congo bukinangira.

Byasabwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib wibukije Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibyemezo bya Politiki byagiye bifatwa.

Yibukije ko uyu mutwe wa FDLR umaze igihe mu mikoranire na Guverinoma ya Congo, wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye wawemeje nk’umutwe w’iterabwoba.

Uyu mutwe wa FDLR kandi ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakomeje kuyikwirakwiza mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri Lahbib yemeje ko igisirikare cya Congo (FARDC) gikorana n’uyu mutwe wa FDLR mu ntambara imaze iminsi ihanganishije iki gisirikare n’umutwe wa M23.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Congo bugomba guhagarika burundu imikoranire iyo ari yo yose ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro n’umutwe wa FDLR.”

Yakomeje agira ati “Ni na ngombwa ko ubutumwa bubiba urwango bunahamagarira abantu gukora ibikorwa by’ihohoterwa, bihagarara burundu. Ntabwo igisubizo cy’amakimbirane ayo ari yo yose, cyashakirwa mu nzira za gisirikare.”

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ibisaba kenshi ko Guverinoma ya Congo ikwiye guhagarika imikoranire n’uyu mutwe wa FDLR, uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse wanakunze kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, ndetse mu bihe bya vuba ukaba warakoranye na FARDC mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Kimwe mu byibukwa, ni ibisasu biremereye byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, bikozwe n’ubufatanye bwa FARDC na FDLR muri Gicurasi 2022.

Muri 2019, uyu mutwe wa FDLR wagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, cyahitanye inzirakarengane z’Abasivile 14.

Kuva umutwe wa M23 wakubura umutwe mu kwezi k’Ugushyingo 2021, FARDC yagiye ikorana na FDLR muri iyi mirwano imaze imyaka ibiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 19 =

Previous Post

Uko umukozi wa ‘Mobile Money’ yafashishije Polisi gufata uwakwirakwizaga amafaranga y’amiganano

Next Post

Uwabaye umugore wa mbere uhagarariye S.Sudan muri LONI yatangiye inshingano

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye umugore wa mbere uhagarariye S.Sudan muri LONI yatangiye inshingano

Uwabaye umugore wa mbere uhagarariye S.Sudan muri LONI yatangiye inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.