Sunday, October 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zemeje kugurisha ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 346 USD ku Gihugu cya Nigeria, mu rwego kuyifasha nk’umufatanyabikorwa wayo utuye muri Afurika y’Iburengerazuba guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kuyogoza iki Gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America yatangaje ko iri soko rizafasha gushyira mu bikorwa intego za dipolomasi z’iki Gihugu binyuze mu kongerera umutekano umufatanyabikorwa w’ingenzi wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Guverinoma ya Nigeria yari yasabye urutonde rurerure rw’intwaro, zirimo bombe za MK-82 zifite ibiro 500 zirenga igihumbi intwaro ziherutse gukoreshwa n’ingabo za Israel mu gutera ibisasu muri Gaza.

Iri soko kandi ririmo roketi 5000 za Kill Weapon Systems (APKWS) zifashisha ikoranabuhanga rya laser, ibikoresho byo kwifashisha mu guhindura bombe zisanzwe zikaba iza laser, roketi zikomeye zituritsa, ndetse n’inyunganizi z’abatekinisiye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America ivuga ko kugurisha izi ntwaro bizongera ubushobozi bwa Nigeria bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho ubu n’ibishobora kuzaza, binyuze mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba no guhashya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko muri Nigeria no mu Nyanja ya Gineya.

Nigeria imaze igihe ihura n’ibitero bikomeye cyane cyane mu majyaruguru bikorwa n’imitwe ya Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP), ibyatumye impunzi nyinshi n’imiryango yimurwa ku gahato, n’ibitero kandi bimaze kwica abantu ibihumbi abandi bagashimutwa biganjemo abanyeshuli .

Ingabo za Nigeria zikomeje kongera ibikorwa bitandukanye byo kugaba ibitero bikomeye ahabarizwa aba baterabwoba mu rwego  gusubiza igihugu ibice byigaruriwe n’iyo mitwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Next Post

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.