Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin, mu ruzinduko rubaye hashize iminsi mike Xi agiranye inama na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Mu kiganiro cyabo, Xi yavuze ko u Bushinwa bushaka gushimangira ubufatanye n’u Burusiya, nubwo isi iri mu bihe by’uruhurirane.
Yasezeranyije ko ibihugu byombi bizongera ishoramari n’ubufatanye mu by’ubukungu, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa.
Perezida Xi yagize ati “Umubano hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya wakomeje gutera imbere muri uyu mwaka, nubwo hari ibihe by’uruhurirane hanze.”
U Bushinwa buvuga ko gushimangira ubufatanye n’u Burusiya ari amahitamo y’igihe kirekire, kandi ko ibyo bihugu byombi bigomba gukomeza guhuza ibikorwa bya hafi.
Xi yagaragaje kandi inzego z’ingenzi zishobora gukomeza gufatanywamo, zirimo ingufu, ubuhinzi, iby’isanzure, ikoranabuhanga rishingiye ku bukungu, n’iterambere rirengera ibidukikije.
U Bushinwa bwakomeje kwegera u Burusiya kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine imyaka itatu ishize, nubwo bwagiye bushyirwaho igitutu gikomeye n’ibihugu by’Uburengerazuba.
Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Xi Jinping ndetse na Vladimir Putin ari abo kwitondera, ibyatumye akomeza guseta ibirenge mu guha Ukraine intwaro zirasa kure mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya, yikanga ko aba ba Perezida b’ibihugu by’ibihangange bashobora kumugiraho ingaruka cyangwa kumushora mu ntambara mu buryo bweruye.
RADIOTV10










