Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Guinea-Bissau, wahatanye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka.
Iyi Minisiteri yavuze ko uyu munyapolitiki ubu ari muri Ambasade ya Nigeria muri Guinea-Bissau iri mu murwa mukuru Bissau, nyuma y’aho igisirikare gifashe ubutegetsi muri iki Gihugu.
Fernando Dias yahungiye kuri Ambasade ya Nigeria mu gihe intumwa z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), ziyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ziri kugerageza gushishikariza abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea-Bissau mu cyumweru gishize gusubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivile.
Mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere yahuje intumwa za ECOWAS n’igisirikare kiyoboye Guinea-Bissau, yagaragayemo ukutumvikana ku mpande zombi. Intumwa za ECOWAS zasabye abasirikare kwemera ko hatangazwa ibyavuye mu matora ya Perezida, mu rwego rwo kubahiriza Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, unayoboye Umuryango wa ECOWAS, yaburiye ko uyu muryango ushobora gushyiraho ibihano kuri Guinea-Bissau, icyakora avuga ko icyemezo kibirebana n’ahazaza ha Guinea-Bissau kizafatwa mu nama y’abakuru b’ibihugu n’abayobozi ba za guverinoma z’ibihugu bihuriye muri ECOWAS iteganyijwe ku wa 14 Ukuboza uyu mwaka.
Ku ruhande rwa Perezida w’inzibacyuho washyizweho n’abasirikare, Major-General Horta Inta-A, yavuze ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryari ngombwa kugira ngo barwanye umugambi w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge wo gufata igihugu, ndetse asezeranya ko nyuma y’umwaka umwe azayobora iki gihugu azahita arekura ubutegetsi.

RADIOTV10










