Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, yakoreye impanuka mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ihitana umuntu umwe abandi barenga 20 barakomereka, aho bikekwa ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi atabashije kuringaniza umuvuduko w’imodoka.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, ni iy’imodoka ya Kompanyi itwara abagenzi ya Volcan Express, yavaga mu Karere ka Huye yerecyeza i Nyamagabe.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Tare mu Murenge wa Mbazi, yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari utwaye iyi modoka, ikomerekeramo abantu 22 barimo bane bakomereste bikabije.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yabereye ahantu hagoye umushoferi kuringaniza umuvuduko.
Yagize ati “Yavaga muri Huye ijya Nyamagabe, igeze ahavuzwe haruguru Shoferi ntiyaringaniza umuvuduko agonga ibyuma byo ku muhanda bitangira imodoka, imodoka iribirindura.”
SP Emmanuel Kayigi avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise ahasiga ubuzima, mu gihe abandi bantu 22 bakomeretse.
Muri aba bakomeretse, harimo bane bakomeretse cyane, aho bamwe bari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB, mu gihe abandi bagiye kuvurirwa mu Bitaro bya Kabutare.
SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho kwibusta abashoferi byumwihariko abatwara izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda gukorera ku jisho, kuko ari byo bituma abantu bagwa mu makosa atuma havuka impanuka nk’izi.
RADIOTV10