Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in MU RWANDA
0
Igikekwaho kuba intandaro y’impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yabereye i Huye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, yakoreye impanuka mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ihitana umuntu umwe abandi barenga 20 barakomereka, aho bikekwa ko iyi mpanuka yatewe no kuba umushoferi atabashije kuringaniza umuvuduko w’imodoka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, ni iy’imodoka ya Kompanyi itwara abagenzi ya Volcan Express, yavaga mu Karere ka Huye yerecyeza i Nyamagabe.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Tare mu Murenge wa Mbazi, yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari utwaye iyi modoka, ikomerekeramo abantu 22 barimo bane bakomereste bikabije.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yabereye ahantu hagoye umushoferi kuringaniza umuvuduko.

Yagize ati “Yavaga muri Huye ijya Nyamagabe, igeze ahavuzwe haruguru Shoferi ntiyaringaniza umuvuduko agonga ibyuma byo ku muhanda bitangira imodoka, imodoka iribirindura.”

SP Emmanuel Kayigi avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise ahasiga ubuzima, mu gihe abandi bantu 22 bakomeretse.

Muri aba bakomeretse, harimo bane bakomeretse cyane, aho bamwe bari kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB, mu gihe abandi bagiye kuvurirwa mu Bitaro bya Kabutare.

SP Emmanuel Kayigi yaboneyeho kwibusta abashoferi byumwihariko abatwara izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda gukorera ku jisho, kuko ari byo bituma abantu bagwa mu makosa atuma havuka impanuka nk’izi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + one =

Previous Post

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Next Post

Amakuru agezweho ku Banyamerika bari barakatiwe kwicwa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe Abanyamerika bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi bari bakatiwe kwicwa

Amakuru agezweho ku Banyamerika bari barakatiwe kwicwa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.