Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa ko yatewe n’ibibazo bya mekanike birimo gucika kwa feri.
Iyi mpanuka yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 mu muhanda Kigali- Muhanga, ibera mu Karere ka Kamonyi.
Iyi modoka ubwo yari igeze ku musozi wa Gihara yerecyeza ku Ruyenzi muri aka Karere, yamanutse ihorera, igenda yahuranya ibyo yasangaga mu nzira byose birimo imodoka eshanu.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko iyi mpanyika yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri n’ibiri (05:22’).
Yagize ati “Birakekwa ko impanuka yatewe n’ibibazo bya mekanike, byumwihariko gucika kwa feri.”
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.
Yavuze kandi ko abantu babiri basize ubuzima muri iyi mpanuka, abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse cyane bakajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, mu gihe abandi bagiye kuvurizwa mu mavuriro ari hafi y’ahabereye iyi mpanuka.
CIP Hassan Kamanzi kandi yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka, anifuriza abakomeretse gukira vuba.
RADIOTV10