Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in AMAHANGA
0
Igikomangoma cy’u Bwongereza cyanze kuba Ibwami yakoze ibyatunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Prince Harry, umuhungu w’Umwami Charles III w’u Bwongereza, yatunguranye, agaruka Ibwami mu birori bidasanzwe, bishimisha Se wari umaze igihe amutumizaho ngo aze baganire, ariko akamubera ibamba.

Prince Harry usanzwe ari bucura w’Umwami Charles III, yagiye Ibwami yitabiriye umuhango wo kwimika Se ku mwanya wagereranywa nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Ibwami, ku izina rya Colonel-in-Chief.

Iki Gikomangoma Harry utakiba Ibwami, yahagarutse nyuma yo kwanga kwitaba Se wamutumijeho ubugiragatatu ngo aze baganire mbere yuko yimikwa nk’Umwami ku mugarararo, ariko akinangira.

Kuba yagarutse Ibwami byatunguye benshi, kuko kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2022 ubwo yari yaje mu muhango wo gutabariza Nyirakuru, Queen Elizabeth II, yari ataragaruka Ibwami.

Harry muri uyu muhango yitabiriye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yari kumwe n’abandi banyacyubahiro ibwami, ariko umubano we n’ibwami wakomeje guteza urujijo.

Uru rujijo rushingiye ku kuba Prince Harry, nta mwana we n’umwe muri babiri be na Meghan, yaba yarazanye ngo aze kuramutsa Sekuru na Nyirakuru.

Amakuru avuga kandi ko Harry nta gahunda afite yo kugaruka Ibwami nkuko bamwe bakekaga ko ashobora kuzisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kuhava.

Prince Harry kandi aherutse gutangaza ko kugaruka mu muryango we mu Bwongereza bishobora kumushyira mu kangaratete, bikaba byanatumye hatekerezwa ko atazanitabira umuhango ukomeye w’Umwami uzaba tariki 06 Gicurasi 2023.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 8 =

Previous Post

Amakuru mashya ku bya SACCO yibwe 25.000.000Frw mu buryo bw’urujijo

Next Post

Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube

Hatangajwe igifungo kisumbuyeho cyakatiwe Idamange wahamijwe ibyaha birimo ibyo yakoreye kuri YouTube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.