Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikorwa cya Meddy cyo gukusanya amafaranga yo kuyagira umuryango wa Akeza kimaze kubonekamo Miliyoni 1,7

radiotv10by radiotv10
21/01/2022
in MU RWANDA
0
Igikorwa cya Meddy cyo gukusanya amafaranga yo kuyagira umuryango wa Akeza kimaze kubonekamo Miliyoni 1,7
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Meddy yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kuyagira umuryango wa Akeza Elsie Rutiyomba uherutse kwitaba Imana bikababaza benshi aho abamaze kwitanga bamaze kugeza mu 1 700 USD (Miliyoni 1,7 Frw).

Akeza Elsie Rutiyomba yitabye Imana mu cyumweru gishize bivugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi gusa nyuma inzego zishinzwe Iperereza zatangiye gukurikirana abantu babiri barimo Mukase w’uyu mwana.

Akeza Elsie washyinguwe ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, ababyeyi be bavuze ijambo rikomeye mu muhango wo kumusezeraho aho bavuze ko uyu mwana yari ashimishije kubera ibyo yakoraga.

Ababyeyi be kandi bavuze ko batagereje guhabwa ubutabera ku baba bari inyuma y’uru rupfu rwababaje abatari bacye.

Mu babajwe n’urupfu rwa Akeza, harimo umuhanzi Meddy wanifurije uyu mwana kuruhukira mu mahoro mu butumwa yashyize kuri Instagram.

Uyu mwana wakoraga ibikorwa bishimishije, yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga aho aba ari gusenga nk’umuntu mukuru ndetse asubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo na Meddy.

Meddy ubu yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 6 Frw yo kuyagira umuryango w’uyu mwana witabye Imana.

Ni igikorwa cyo gukusanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya Gofundme, aho Meddy yagaragaje ko hakenewe nibura 6 000 USD.

Mu butumwa bwo guhamagarira abantu kwinjira muri iki gikorwa, Meddy yagize ati “Ndabinginze mudufashe gukusanya inkunga y’umuryango wa Elsie.”

Meddy yasabye abamukurikira gusangiza inshuti zabo ibyerekeye iki gikorwa kugira ngo bakigiremo uruhare.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, muri iki gikorwa hari ahamze kuboneka 1 746 USD yatanzwe n’abantu 34.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + five =

Previous Post

Tidjara Kabendera yerekanye ko abyiruye akomoza ku basore batera inda abakobwa bakabatera umugongo

Next Post

Rubavu: Umugore avuga ko yafatiye umugabo we mu cyuho agiye kumunena urusenda mu gitsina

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umugore avuga ko yafatiye umugabo we mu cyuho agiye kumunena urusenda mu gitsina

Rubavu: Umugore avuga ko yafatiye umugabo we mu cyuho agiye kumunena urusenda mu gitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.