Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashyize cyemera ko gifitanye imikoranire n’umutwe wa FDLR, aho cyatanze itegeko risaba abasirikare bacyo guca ukubiri n’uyu mutwe urwanya u Rwanda, kivuga ko uzabifatirwamo azahanwa by’intangarugero.
Byatangajwe mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Sylvain ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023.
Maj Gen Ekenge yagize ati “Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, burasaba abasirikare bose urwego baba bariho bose, ko bahawe gasopo yihutirwa ku gukorana cyangwa kugirana umubano n’umutwe n’abarwanyi ba Force Democratique de Liberation Rwanda bazwi nka FDLR.”
Maj Gen Ekenge akomeza avuga ko umusirikare wa FARDC wese uzafatirwa mu cyuho mu mikoranire na FDLR, azabihanirwa hakurikijwe amategeko yaba ay’Igihugu ndetse n’ay’Igisirikare cya Congo.
Yavuze kandi ko iri bwiriza ryatanzwe na FARDC, rizubahirizwa uko ryakabaye, hatabayeho kugira uwihanganirwa, kandi ko rigomba gutangira guhita ryubahirizwa.
FARDC yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, Avril Haines wagiye muri Congo amaze kubonana na Perezida Paul Kagame, baganiriye ku muti w’umuzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abibumbye, bakunze gusaba Igisirikare cya Congo, kwitandukanya n’umutwe wa FDLR bamaze igihe mu mikoranire.
Umutwe wa M23 uhanganye na FARDC mu mirwano imaze iminsi, wakunze kuvuga ko iki gisirikare cya Leta gifatanya n’uyu mutwe wa FDLR, ndetse unagaragaza bamwe mu barwanyi wagiye ufata mpiri ku rugamba ba FDLR b’Abanyarwanda, barimo n’aboherejwe mu Rwanda ubu bakaba bari mu buzima busanzwe.
RADIOTV10
Njye numva ibyo FRDC yavuze byose ntakuri kurimo ahubwo nuguhuma amaso amakungu kugira ngo babone uko bakomeza kwambika urubwa urwanda ko rukorana na M23 .
Byiza cyane kbs ✌️