Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwemeje ifungwa ry’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barimo abo mu cyiciro cy’Abajenerali, barimo Lt Gen Pacifique Masunzu, ariko bwirinda kuvuga icyo afungiye.
Ifungwa rya Lt Gen Pacifique Masunzu ryavuzwe mu ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo, aho byavugwaga ko yafatiwe i Kisangani mu Ntara ya Tshopo agahita yoherezwa i Kinshasa gufungirwayo.
Gen Pacifique Masunzu wayoboraga ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Gatatu kagizwe n’Intara za Kivu zombi na Ituri, zisanzwe zirimo imirwano ikomeye, byavugwaga ko yafunzwe kubera guha FARDC amakuru anyuranye n’ukuri yakusanyijwe n’ubutasi, ndetse anashinjwa kugira uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Nzibira muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Epfo, uherutse gufatwa n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.
Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yemeje ko hari abasirikare bakuru bafunzwe, gusa ntiyabitangaho ibisobanuro birambuye.
Uku kwemezwa ifungwa ry’aba basirikare bakuru, byaje nyuma yuko hari bamwe mu banyamakuru ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, batangiye gutera hejuru ko aba Bajenerali baba baranishwe.
Maj Gen Sylvain Ekenge yemeremereye ikinyamakuru cyitwa BBC ko mu bafunzwe harimo Lt Gen Pacifique Masunzu, gusa yirinda kuvuga icyo afungiye, ngo kuko akiri gukorwaho iperereza, kandi adashaka kuribangamira.
Umuvugizi wa FARDC, yagize ati “Ndabyemeza General Masunzu ari mu bafunzwe, ariko ku mpamvu z’iperereza no kugira ngo ntamena ibanga, itegeko ritubuza kwinjira mu birambuye. Ni yo mpamvu tutavuze amazina y’abaregwa muri iyi dosiye.”
Yanemeje kandi ko na Maj Nyembo Abdallah ma we afunzwe, kimwe n’abandi bo ku rwego rw’Abajenerali, bafungiye “ibyaha bikomeye bijyanye n’umutekano w’Igihugu.”
Hamwe n’abandi basirikare atavuze amazina ariko bafunzwe, Umuvugizi wa FARDC, yagize ati “Ibi ni byo abaturage bifuza kumenya muri aka kanya. Ni byo, abasirikare benshi bo ku rwego rwo hejuru no ku rwego rw’Abajenerali barafunze, turabyemeje, kandi bakurikiranyweho ibikorwa bibi bikomeye cyane bifitanye isano n’umutekano w’Igihugu.”
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Maj Gen Ekenge yari yabanje kumenyesha abanyamakuru ko batemerewe kubaza ibibazo ku byo yari agiye gutangaza, ku bw’impamvu z’iperereza riri gukorwa kuri abo basirikare bakuru.
RADIOTV10











