Mu minsi micye, urubyiruko rurenga 700 rwo mu gace ka Grand Bandundu mu Ntara ya Kwilu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwinjiye mu gisirikare, rushimirwa kuba rwaracengewe n’ubutumwa bwa Perezida Felix Tshisekedi warusabye kujya mu ngabo ngo rurwanirire Igihugu cyarwo.
Umuyobozi wa Rejiyo ya 11, Maj Gen Jonas Padiri yayoboye igikorwa cyabereye ahitwa Kikwit cyo kwakira urubyiruko rugiye kwinjira mu gisirikare cya Congo.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri aka gace, Capitaine Anthony Mwalushayi yavuze ko uru rubyiruko ruzahita rwoherezwa mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare kugira ngo batangire guhabwa imyitozo.
Yatangaje ko bishimiye kuba Urubyiruko rwo muri Grand Bandundu rukomeje kugaragaza ko rwumvise neza impanuro za Felix Tshisekedi, wasabye urubyiruko kwitabira kwinjira mu gisirikare kugira ngo rujye kurwanira Igihugu cyababyaye.
Yagize ati “Dufite urubyiruko rurenga 700 bumvise neza izo mpanuro. Biteguye koherezwa mu kigo cy’imyitozo kugira ngo batangire batozwe, ubundi bazajye kurwanira Igihugu cyabo.”
Général Jonas Padiri uyobora ingabo muri aka gace, yakomeje avuga ko iyi Rejiyo ya 11 izakomeza kwinjiza urubyiruko mu gisirikare.
Muri Gashyantare (02) umwaka ushize wa 2023, urundi rubyiruko 523 bo mu Mujyi wa Bundundu muri Kwilu rwoherejwe mu kigo cya Gisirikare cya Kitona muri Kongo-Central kugira ngo bahabwe imyitozo ya gisirikare.
RADIOTV10