Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu minsi micye, urubyiruko rurenga 700 rwo mu gace ka Grand Bandundu mu Ntara ya Kwilu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwinjiye mu gisirikare, rushimirwa kuba rwaracengewe n’ubutumwa bwa Perezida Felix Tshisekedi warusabye kujya mu ngabo ngo rurwanirire Igihugu cyarwo.

Umuyobozi wa Rejiyo ya 11, Maj Gen Jonas Padiri yayoboye igikorwa cyabereye ahitwa Kikwit cyo kwakira urubyiruko rugiye kwinjira mu gisirikare cya Congo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri aka gace, Capitaine Anthony Mwalushayi yavuze ko uru rubyiruko ruzahita rwoherezwa mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare kugira ngo batangire guhabwa imyitozo.

Yatangaje ko bishimiye kuba Urubyiruko rwo muri Grand Bandundu rukomeje kugaragaza ko rwumvise neza impanuro za Felix Tshisekedi, wasabye urubyiruko kwitabira kwinjira mu gisirikare kugira ngo rujye kurwanira Igihugu cyababyaye.

Yagize ati “Dufite urubyiruko rurenga 700 bumvise neza izo mpanuro. Biteguye koherezwa mu kigo cy’imyitozo kugira ngo batangire batozwe, ubundi bazajye kurwanira Igihugu cyabo.”

Général Jonas Padiri uyobora ingabo muri aka gace, yakomeje avuga ko iyi Rejiyo ya 11 izakomeza kwinjiza urubyiruko mu gisirikare.

Muri Gashyantare (02) umwaka ushize wa 2023, urundi rubyiruko 523 bo mu Mujyi wa Bundundu muri Kwilu rwoherejwe mu kigo cya Gisirikare cya Kitona muri Kongo-Central kugira ngo bahabwe imyitozo ya gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

Next Post

Andi makuru ku birori byo ‘KwitaIzina’ bizana mu Rwanda ab’amazina azwi ku Isi

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Andi makuru ku birori byo ‘KwitaIzina’ bizana mu Rwanda ab’amazina azwi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.