• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Israel gikomeje kwigamba kwivugana abo cyita abanzi

radiotv10by radiotv10
30/08/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Israel gikomeje kwigamba kwivugana abo cyita abanzi
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko kishe abandi barwanyi batanu (5) b’Abanya-Palestine biyongereye ku bandi 12 cyiciye mu gace ka West Bank, kakomeje kwicirwamo Abanya-Palestine Israel ivuga ko ari abanzi bayo.

Aba barwanyi biciwe mu mujyi wa Tulkarm mu gace ka West Bank gatuyemo Abanya-Palestine benshi ariko kigaruriwe na Israel mu myaka 20 ishize.

Ibi bibaye nyuma yuko ku wa Gatatu abandi Banya-Palestina barenga 12 biciwe mu bitero by’ingabo za Israel byagabwe mu mijyi itandukanye yo mu gace ka West Bank, nkuko bitangazwa n’inzego z’ubuzima muri Palestina.

Umuryango w’Abibumbye ukomeje kwamaganira kure ibi bitero, aho Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guterres, yasabye Israel “guhagarika ibitero ikomeje kugaba ku Banya-Palestina baba muri West Bank kuko biteye impungenge zikomeye.”

Umutekano mucye mu gace ka West Bank warushijeho kuzamba kuva umutwe wa Hamas wagaba ibitero kuri Israel tariki 07 Ukwakira 2023, byatumye Israel itangiza intambara imaze igihe muri Palestina.

Kuva icyo gihe amagana y’Abanya-Palestina baba mu gace ka West Bank batangiye kwicwa, mu gihe Israel ivuga ko ibyo bitero biba bigamije kurinda Abanya-Israel batuye muri aka gace, no gukumira ibitero byagabwa kuri Israel biturutse muri aka gace.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − eleven =

Previous Post

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare barimo ufite ipeti rya Major General

Next Post

Umuhanzikazi nyarwanda yazamuye impaka kubera ifoto yishyiriye hanze

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umuhanzikazi nyarwanda yazamuye impaka kubera ifoto yishyiriye hanze

Umuhanzikazi nyarwanda yazamuye impaka kubera ifoto yishyiriye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.