Ingabo zo mu Ntara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia zatangije igitero gikomeye ku ngabo za Leta, nk’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Ethiopia yabitangaje.
Ibi bitero bibaye nyuma hari amasezerano y’amahoro amaze imyaka ine yari hagati y’impande zombi, ibishobora gushyira ayo masezerano mu kaga.
Abayobozi ba Tigray bo bavuze ko batangiye ibyo bise intambara yo kwirwanaho,mu rwego rwo gusubiza ibyo bavuga ko ari ibitero by’ingabo za leta.
Intambara yo muri Tigray yatangiye mu 2020 hagati y’ishyaka TPLF n’ingabo za leta ya Ethiopia. Yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi magana, mbere y’uko impande zombi zishyira umukono ku masezerano y’amahoro ya Pretoria mu ugushyingo 2022.
Iyi mirwano mishya ibaye nyuma y’amezi menshi yaranzwe n’ubwumvikane buke bukomeje kwiyongera hagati y’impande zombi.
Ku cyumweru gishize, ishyaka rya TPLF ryatangaje ko ryunze ubumwe n’indi mitwe itandatu yitwaje intwaro yo mu bice bitandukanye bya Ethiopia, igamije guhirika ubutegetsi bwa minisitiri w’intebe abiy ahmed.
Ubuyobozi bwa Tigray buyobowe niryo shyaka rya TPLF bushinja leta ya Abiy Ahmed kuba yari imaze igihe yongera ibikorwa byo kwibasira abaturage bo muri Tigray, bukavuga ko ibyo bikorwa byakomeje gukorwa mu buryo butandukanye.
Muri iryo tangazo, TPLF yavuze ko ingabo za Tigray zategetswe gusubiza ibyo bitero kandi ko zatangiye intambara yo kwirwanaho.
Umujyanama wa minisitiri w’intebe Abiy Ahmed wahoze ari umwe mu bayobozi ba TPLF, abinyujije kurubuga rya x, yatangaje ko TPLF yafashe ibibuga by’indege byagenzurwa na leta muri Tigray.
Yavuze kandi ko TPLF yatangije igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za leta mu ntara zitandukanye z’iki gihugu.
Kugeza ubu, minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, leta ya ethiopia ndetse na tplf ntibari bagira icyo batangaza kuri bitero bishya byubuye mu ntara ya Tigray , bishobora gutuma amakimbirane akwira mu bindi bice bya Ethiopia.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10