• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Afurika y’Epfo gifite abasirikare benshi mu batashye ari inkomere bavuye muri Congo aho bari mu butumwa bwa SADC, cyemeje koko abasirikare bacyo bavuye muri DRC bakomeretse bikabije bakeneye kwitabwaho byihuse.

Aba basirikare bakabakaba 200 batashye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025 bakuwe mu kigo cya Gisirikare cya Mubambiro, aho banyujijwe mu Rwanda kugira ngo babone uko bafata indege iberecyeza mu Bihugu byabo.

Benshi muri aba basirikare, ni aba Afurika y’Epfo, aho ifitemo abasirikare 129, mu gihe Malawi yo ifitemo 40 na Tanzania ifitemo 25, bose bagiye gufata indege iberecyeza mu Bihugu byabo banyuze mu Rwanda aho binjiriye ku Mupaka uhuza iki Gihugu na DRC.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, bwashyize hanze itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, nyuma yuko aba basirikare bavuye muri Congo, bwemeje ko hari abasirikare b’iki Gihugu batashye.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kiremeza ko itsinda ry’abasirikare bakomeretse bikomeye bakeneye ubutabazi bwihuta bw’abaganga bacyuwe bavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bazahabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Siphiwe Dlamini Ukuriye itumanaho mu gisirikare cya Afurika y’Epfo, rikomeza rivuga ko abandi basirikare bakomeretse b’iki Gihugu basigaye muri DRC, na bo bazacyurwa muri iki cyumweru.

Siphiwe Dlamini akagira ati “SANDF ifatanyije n’abandi bose bireba, bakoze ibishoboka byose kugira ngo inkomere zitahe amahoro.”

Iki Gisirikare cya Afurika y’Epfo cyaboneyeho kandi gusaba Abaturage kubaha ubuzima bwite bw’izi nkomere ndetse n’imiryango yabo, kinizeza kizakomeza gushyira imbere imibereho myiza y’abasirikare bacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Next Post

Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.