Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisirikare cya Uganda cyavuze ko kitazi iby’isezera rya Muhoozi kuko atabigisabye

radiotv10by radiotv10
10/03/2022
in MU RWANDA
0
Igisirikare cya Uganda cyavuze ko kitazi iby’isezera rya Muhoozi kuko atabigisabye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko kuri Twitter ya Lt Gen Muhoozi, hatambutse ubutumwa buvuga ko asezeye mu gisirikare, hakomeje kuvugwa byinshi mu gihe Igisirikare cya Uganda kivuga ko kitigeze kibona ibaruha y’uyu muhungu wa Museveni akimenyesha iri sezera.

Ku wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yatambukije ubutumwa kuri Twitter ye, avuga ko asezeye mu Gisirikare nyuma y’imyaka 28 akirimo.

Ibi byatumye ibinyamakuru byaba ibyo muri Uganda no mu Bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byandika ko umuhungu wa Museveni yasezeye mu Gisirikare.

Andi makuru yavugaga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni acyumca iby’ubu butumwa yahise ahamagara umuhungu we akamusaba kwisubiraho akaguma mu Gisirikare.

Nanone kandi Umunyamakuru Andrew Mwenda ufite izina rikomeye muri Uganda no mu karere, yasohoye ubutumwa bw’amashusho ari kumwe na Gen. Muhoozi buvugirwamo igihe uyu musirikare mukuru azavira mu Gisirikare.

Andrew Mwenda yatangaje ko buriya butumwa bw’isezera, bwatambutse kubera amakosa y’abakoresha Twitter ya Gen. Muhoozi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulaigye ubuyobozi bw’ingabo za Uganda butigeze bubona urwanduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asaba gusezera bityo ko akiri Umusirikare.

Gusa ubwo buriya butumwa bwasohoka, hari benshi bahise batangira kwemeza ko Gen Muhoozi Kainerugaba atangiye urugendo rwo kuzasimbura se Museveni ku butegetsi.

Lt Gen Muhoozi ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, si rimwe cyangwa kabiri ashyize ubutumwa kuri Twitter bugaca igikuba kuko anaherutse kwerura ko ashyigikiye Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin washoje intambara ikomeje kuyogoza ibintu muri Ukraine, ariko benshi barimo n’abadipolomate mpuzamahanga, bakabyamaganira kure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2

Next Post

Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana

Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.