Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisobanuro kidasanzwe cy’uwiyemerera kwica abantu 4 abaciye imitwe wateganyaga kuzica 40

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Igisobanuro kidasanzwe cy’uwiyemerera kwica abantu 4 abaciye imitwe wateganyaga kuzica 40
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 34 wafatiwe mu Mujyi wa Kigali akekwaho kwica abantu bane barimo abo yishe akase imitwe, unabyiyemerera akavuga ko yagombaga kuzica abantu 40, yisobanuye avuga ko ubu bugizi bwa nabi ari amarozi yarozwe yamuteye ibisazi byo kwica abantu.

Uyu mugabo uzwi nka Yussuf ariko amazina ye bwite akaba ari Hafashimana Usto, yerekanywe kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi na Polisi yamufashe tariki 03 Gashyantare, imusangana telefone z’abantu batatu mu bo akekwaho kwica.

Akurikiranyweho kwica abantu bane barimo babiri yishe aciye imitwe ubundi akiba aho abo bantu babaga bacungira umutekano.

Aba bose akekwaho kwivugana, bishwe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, kuko ubu bwicanyi bwabaye hagati ya tariki 27 Ukuboza 2022 na 30 Mutarama 2023.

Uyu mugabo wiyemerera ko yakoze ubu bugizi bwa nabi, yavuze ko yabutangiye mu mezi atatu ashize kandi ko yari afite gahunda yo kuzica abantu 40.

Mu magambo ye, imbere ya microphone na camera by’ibitangazamakuru bitandukanye, yagize ati “Niyumvagamo mu bwonko bwanjye ko nzica abantu 40.”

Hafashimana Usto avuga ko ubu bwicanyi butari mu maraso ye ahubwo ko ari ibyo yarozwe bikamutera ibisazi byatumaga yica abantu, ndetse ko yabyemeye nyuma yo gufatwa ubundi ko yumvaga ari ibisanzwe.

Yagize ati “Abarangi ni bo babimbwiye kuko umugore nashatse ni ho yasengeraga.”

Agaruka ku bantu yivuganye, yagize ati “Babiri nabaciye imitwe nyijugunya mu mazi manini, ni ko ibisazi byanjye byabaga byantegetse, ariko nageze mu buyobozi birashira.”

Uwo aheruka kwica ni uwari uvuye muri Gereza ya Nyarugenge bari bagiye gukorana mu bujura, akaza kumwivugana amuciye umutwe n’umuhoro ubwo bari bihishe mu gihugu bategereje kujya kwiba urugo ruherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangaje ko ifatwa rya Hafashimana ryaturutse ku makuru yari amaze gukusanywa kuko hakozwe iperereza ryihuse kuko hari hamaze kumenyekana ko afite umugambi wo kuzica abantu benshi.

Yagize ati “Yasaga n’aho afite gahunda yo kuzica abandi benshi, ariko hakozwe iperereza ryihuse ku buryo dutekereza ko abandi yateganyaga kwica bitagishobotse.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko hari abandi bakiri gushakishwa bakekwaho gukorana n’uyu mugabo, ivuga ko agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bukomeze iperereza ubundi bumushyikirize Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Florence says:
    3 years ago

    Ndabasuhije!Mwokagirimana mwe mudufashe ntazaveho agacika noneho yakora ibyo tutabasha kwakira kuko nibi ntibyoroshye ngize ubwoba ko tugira umusazi agaca ninzugi agatoroka cyangwa akihinduranya akagenda yagera hanze akaba wawundi Mana we dutabare uturinde abantu nkaba

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + five =

Previous Post

Senegal yongeye gutanga isomo rya ruhago muri Afurika

Next Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka amubwira amagambo aryohereyeye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka amubwira amagambo aryohereyeye

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka amubwira amagambo aryohereyeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.