Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

radiotv10by radiotv10
27/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe, rigaragaza n’impamvu.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mutarama 2026, rifite umutwe ugira uti “Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) ntizava mu gace na kamwe mu byo yabohoje.”

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, iri Huriro ritangira rigaragaza ko ibice byabohowe, ubu bitembamo amahoro.

Riti “Abantu baho bakora ibikorwa byabo amasaha 24 ku kuri 24, serivisi nziza za leta zaragarutse, kandi ubukungu bwaho buri kugenda butera imbere, cyane cyane bitewe n’umusaruro mwinshi w’ubuhinzi, byatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka cyane ku masoko.”

Yakomeje agaragaza kandi ko n’ibindi bikorwa bigenda bisubira ku murongo, “nk’amashuri akora neza amazi meza n’amashanyarazi bikomeza kuboneka kandi nta nkomyi, kandi imibereho y’abaturage ikomeje kuba myiza.”

Yakomeje agira ati “AFC/M23 ntizigera yemerera umuntu uwo ari we wese, ndetse n’ubutegetsi bwa Kinshasa, guhungabanya amahoro n’ituze byo mu bice twabohoye. Ishimangira cyane kandi idashidikanya ko yiyemeje kurengera no kurinda abaturage b’abasivili aho batotezwa, bakorerwa ibikorwa, cyangwa bakorerwa urugomo n’ubutegetsi bubi bw’abagizi ba nabi i Kinshasa.”

Kanyuka kandi yagarutse ku itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cya Congo (FARDC) ryagiye hanze mu cyumweru gishize, cyatangaje ko iri Huriro rya AFC/M23 ari ryo riri inyuma y’ibibazo bikomeje kugaragara mu gace ryarekuye, avuga ko ari ikinyoma kimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo.

Ati “Itangazo rya FARDC, riri mu migambi y’uburiganya, no kuyobya rubanda byimakajwe n’ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa, buzwiho ubuhanga mu guhimba amakuru y’ibinyoma kugira ngo buhishe amakosa yabwo ya gisirikare, politiki, n’ibikorwa by’ubutabazi.”

Kanyuka yavuze ko iri Huriro ryarekuye uriya Mujyi wa Uvira tariki 17 Mutarama 2026, ku manywa y’ihangu, kandi ku bushake, rigamije gutanga amahirwe ku gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

Yavuze ko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri Uvira, abaturage bareba ndetse n’itangazamakuru yaba iry’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga.

Nanone kandi iri Huriro ryarekuye uriya mujyi, amahoro ahinda, insengero zigihari, inzu z’abaturage zimeze neza, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi by’abanyamulenge bimeze neza, ariko aho FARDC na Wazalendo bawinjiriyemo, ibintu bikaba bibi.

Ati “Mu gihe hari hategerejwe ko hoherezwa ingabo zidafite aho zibogamiye, nk’uko byasabwe na AFC/M23, ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyizeho ingabo zabwo, kuva icyo gihe zikaba ari zo zagize uruhare mu ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.”

Avuga kandi ko ihuzanzira rya Internet ryakoraga neza ubwo iri Huriro ryari rikiri muri uriya mujyi, ariko aho riwuviriyemo, rikurwaho n’ubutegetsi bwa Congo, kugira ngo hatajya hanze amarorerwa bwariho bukorera abaturage.

Ati “Birababaje cyane kandi biteye isoni kubona ubutegetsi bwa Kinshasa bwishimira kwinjira muri Uvira, mu gihe ibi byashobotse gusa kubera ubushake bwa AFC/M23 bwo kuharekura, mu buryo bunoze, kandi buzira umuze, byakozwe mu mwuka wo guhumuriza no gushaka amahoro bivuye ku mutima.”

Ihuriro AFC/M23 ryaboneyeho gusaba umuryango mpuzamahanga gukurikirana ibikorwa bibi biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, birimo kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano ndetse n’ibindi bukomeje gukora birimo gukoresha abacancuro b’abanyamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Next Post

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby'ingenzi wamenya mu kirego cy'akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.