Perezida Paul Kagame yashimye uruhare rw’umubyeyi we w’umumama kuva ari umwana by’umwihariko uko we n’abavandimwe be yabitayeho mu bihe by’ubuhunzi bamazemo imyaka 24.
Perezida kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe, mu kiganiro yatanze ubwo yari asoje ijambo yageneye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kongerera ubushobozi urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Tetero Solange wari umusangiza w’umwanya muri ibi biganiro, yabajije Perezida Paul Kagame, abagore nka batatu afatiraho urugore.
Mu kumusubiza, yagize ati “batatu gusa? Ko ari benshi, ni bose…abagore bose iyo mbona ibyo bakora…”
Yakomeje avuga ko mu buryo bw’umwihariko hari abo afatiraho icyitegererezo, atangira agira ati “Ngira ngo twese uko turi hano cyangwa ahandi ku Isi hose, hari utavuka ku mugore? Hari ukubwira ngo yaturutse ahandi ngo ntabwo yaturutse ku mugore? Ntawe. Uwambyaye rero na we…”
Umukuru w’u Rwanda wagarutse ku mateka yabayemo y’ubuhunzi, kuva ku myaka ine, yavuze ko yabonye uruhare runini ku mubyeyi we w’umumama.
Ati “Nabaye impunzi imyaka makumyabiri n’ine […] uwo tuvukaho, watunyujije muri ibyo bintu bikomeye, tukageza kuri uyu munsi, nubwo utabivuga buri munsi ariko mu mutwe urabyibuka, wibuka uwaguhetse aguhungisha agukiza ibyo bintu byose. Uwo nguwo nyine haba hari impamvu ubonamo umugore wese akora ibyo cyangwa yakoze ibyo aho byari bikenewe […] reka mvuge uwo mvukaho ariko mvuge abagore bose muri rusange.”
Nyakwigendera Asteria Bisinda Rutagambwa, Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, yatabarutse mu kwezi k’Ugushyingo 2015, ku myaka 84, aho mu muhando wo kumusezeraho bwa nyuma, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yabatoje indangagaciro zitandukanye zirimo “kubabarira no kutitura inabi.”
RADIOTV10