Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka

radiotv10by radiotv10
01/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yashwishurije abifuza ko hakurwaho ikizamini cya ‘Demarrage’ kiri mu bikorwa n’abifuza urushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, ivuga ko kitakurwaho.

Iki kizamini cyakunze guteza impaka, yaba ku bakora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bakunze gutsindwa n’iki kizamini, ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bakaba bari baherutse kukigarukaho.

Ikizamini cya Demarrage ari na cyo cya nyuma muri bine bikorwa n’abifuza uruhushya rwa Burundu rwa B, gisanzwe gikorwa aho imodoka ishyirwa ahantu hahanamye, ubundi ukora ikizamini agahaguruka adasubiye inyuma, akagira aho ahagarikwa inshuro ebyiri adakoze kuri feri ahubwo akoresheje embrayage/clutch na accélérateur/accelerator [umuriro].

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko impamvu iki kizamini cya Demarrage gikorwa, ari ukubera imiterere y’u Rwanda, atanga urugero rw’imiterere ya Kigali, igizwe n’ahantu henshi hahanamye.

Yagize ati “Hari ibice bihanamye, ku buryo hari igihe bisaba kugenda uhagarara […] Kubera ko ugomba kwirinda ko wasubira inyuma ngo wangirize undi, demarrage igufasha kudasubira inyuma, ariko nanone ntikora ahatambika kuko uri mu mubyigano w’ibinyabiziga; nko ku Gishushu ntuzayikenera.”

Ubwo Abasenateri baganiraga na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo muri Nyakanga uyu mwaka [icyo gihe yari Dr Ernest Nsabimana] ubwo yasobanuraga ibijyanye no gutwara abagenzi, Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ryemerera abantu gukora impushya ku modoka za Automatique, ariko rikaba ritarasohoka, abaza aho ryarengeye.

Icyo gihe yagize ati “Iryo tegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu muri ‘Tiroir’ [akabati] ntazi ngo ni iyande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi aha ngaha. Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri za Perimi z’abantu, twavugaga imodoka za automatique […] iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya demarrage a côte […] demarrage ku modoka automatique mumbwire ahantu bayikoresha?”

Yakomeje agira ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo icyo gihe yizeje Abashingamategeko ko iryo tegeko rizemerera abantu gukora ibizamini ku modoka za Automatique, riri bugufi gusohoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko igihe hatangiye gukorwa ibizamini ku modoka za Automatique, kiriya kizamini cya Demarrage kizavaho.

Yagize ati “Mu gihe tuzajya mu ikoreshwa ry’imodoka za automatique gusa, ndatekereza ibibazo kuri iki kizami bitazongera kubaho kuko itazaba igikenewe.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndayambaje Rafiki says:
    2 years ago

    Bikuraho Demarage ahubwo aho umuntu atsindiwe abe ariho azajya ahera yongera gukora ikizamini niba yatsindiwe Demarage atangirire ahongaho niba ari muri sirikirasiyo atangirire ahongaho murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Next Post

Hagaragajwe ishusho y’ibikorwa byo gusana umuhanda Muhanga-Karongi ukunze kwijujutirwa

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ishusho y’ibikorwa byo gusana umuhanda Muhanga-Karongi ukunze kwijujutirwa

Hagaragajwe ishusho y’ibikorwa byo gusana umuhanda Muhanga-Karongi ukunze kwijujutirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.