Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuba RDF ifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu binyuranye, bitazana icyuho ku mutekano ukwiye Abaturarwanda, bukabizeza ko barinzwe bihagije, ahubwo ko kugira abasirikare bajya mu butumwa bituma bakaza ubumenyi, imyitozo no gukora kinyamwuga.

Ingabo z’u Rwanda zujuje imyaka 20 zitangiye gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu bitandukanye ku Isi, aho rwatangiriye mu Gihugu cya Sudani muri 2004.

U Rwanda kandi rwaje kohereza ingabo mu butumwa mu Bihugu nka Sudani y’Epfo, muri 2011 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko aho Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa hose, zitwara neza ndetse ko bihamywa n’abaturage bo muri ibyo Bihugu, baba batanifuza ko zataha.

U Rwanda kandi ruza mu Bihugu bya mbere ku Isi, bifite Ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko kuba u Rwanda rufite ingabo nyinshi ziri mu butumwa, bidashobora kuzana icyuho ku mutekano wo kurinda u Rwanda n’abarutuye, kuko byombi zibasha kubyuzuza neza.

Iyi myaka 20 kandi isanze u Rwanda rufite ibibazo by’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kwerura kenshi ibinyujije mu bayobozi bayo ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.

Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho guhumuriza Abaturarwanda, ko kuba u Rwanda rufite ingabo nyinshi ziri mu butumwa, bidashobora gutuma aba bafite iyi migambi mibisha bayigeraho.

Ati “Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko umutekano wuzuye, turinda imipaka yacu, kandi biranagaragara, kuko ibitero byose bigeragejwe kuza, ntabwo bijya bigera ku ntego. Ingabo zacu ziri tayali zirakora akazi nk’uko bikwiye, turabizeza ko ahubwo tuzarushaho kugakora neza ahubwo kugira ngo dutange umutekano wuzuye.”

Akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhagije bwo kuba zabasha kurindira umutekano Abanyarwanda ndetse no kujya gutanga umusanzu ahandi.

Ati “Dufite ubushobozi, dufite imyitozo byo kurinda umupaka wacu tukanafasha n’abandi kugira ngo bagere ku byo twagezeho.”

Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko uko Ingabo z’u Rwanda zatangiye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuva zatangira kujya gutanga umusanzu imyaka 20 ikaba ishize, zifite ubushobozi buzemerera kuba ntacyabasha kunyeganyeza umutekano w’u Rwanda, cyangwa kurogoya ubutumwa zaba zirimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + eight =

Previous Post

Ikipe y’u Rwanda iherutse kuruhesha ishema mu marushanwa mpuzamahanga yakiriwe na Minisitiri

Next Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’umugore uregwa kwica umugabo nyuma yo kuvana mu kabari

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Ibyavuye mu ibazwa ry’umugore uregwa kwica umugabo nyuma yo kuvana mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.