• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange yibukije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva i Goma, ko aka gace ari kamwe mu bigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomokamo yanabereye Perezida, bityo ko afite uburenganzira busesuye bwo kukajyamo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, uyu munyapolitiki Martin Fayuluru utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo Kinshasa wanakunze kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu ariko agatsindwa, ageneye ubutumwa Abanyekongo.

Mu butumwa yageneye abaturage b’iki Gihugu nk’ukuriye Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ‘LAMUKA’, Martin Fayulu yagiye agaragaza ibyo asaba bamwe mu banyapolitiki barimo, Perezida Felix Tshisekedi, Corneille Nangaa na Joseph Kabila umaze icyumweru avuye mu buhungiro agasubira mu Gihugu yabereye Perezida ariko agahita ajya mu Mujyi wa Goma uri mu bice byabohojwe n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Congo.

Ageze kuri Kabila, uyu munyapolitiki Martin Fayulu yavuze ko “Nta gisobanuro na kimwe cyumvikana cyo gukorana n’abari kutwangiriza Igihugu, inzira yonyine ishobora gukosora amakosa yacu y’ahahise, ni ibiganiro, ntabwo ari ubugambanyi. Ndabasaba kuva i Goma, uyu mujyi wahowe Imana ariko uyu munsi uri mu maboko y’imitwe y’abanzi.”

Mu butumwa busubiza ibi byatangajwe na Martin Fayulu, Umunyapolitiki Joseph Kabila Kabange, yamwibukije ko ari Umunyekongo ufite uburenganzira bwo kuba aho ashaka hose muri iki Gihugu.

Yagize ati “Goma ni muri Congo. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka Igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwingo. Niteguye kuganira, ariko ndi hano i Goma.”

Joseph Kabila Kabange wari umaze amezi 18 ari mu buhungiro akaba aherutse kugaruka muri DRC, aho ari i Goma akomeje kwakira abo mu matsinda atandukanye, mu bikorwa byo gukusanya ibitekerezo binyuranye, avuga ko azaheraho kugira ngo abone uko atanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo Igihugu avuga ko kigeze aharindumuka kubera ubutegetsi budashoboye bwa Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Kabila yasubiye Fayuluru ko i Goma ari muri Congo kandi yemerewe kujya aho ashaka muri iki Gihugu
Martin Fayulu yahawe igisubizo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 3 =

Previous Post

Ibisobanuro byatanzwe n’umukobwa ukurikiranyweho kwica umwana we amutaye mu musarani

Next Post

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z'inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.