Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange yibukije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva i Goma, ko aka gace ari kamwe mu bigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomokamo yanabereye Perezida, bityo ko afite uburenganzira busesuye bwo kukajyamo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, uyu munyapolitiki Martin Fayuluru utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo Kinshasa wanakunze kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu ariko agatsindwa, ageneye ubutumwa Abanyekongo.

Mu butumwa yageneye abaturage b’iki Gihugu nk’ukuriye Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ‘LAMUKA’, Martin Fayulu yagiye agaragaza ibyo asaba bamwe mu banyapolitiki barimo, Perezida Felix Tshisekedi, Corneille Nangaa na Joseph Kabila umaze icyumweru avuye mu buhungiro agasubira mu Gihugu yabereye Perezida ariko agahita ajya mu Mujyi wa Goma uri mu bice byabohojwe n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Congo.

Ageze kuri Kabila, uyu munyapolitiki Martin Fayulu yavuze ko “Nta gisobanuro na kimwe cyumvikana cyo gukorana n’abari kutwangiriza Igihugu, inzira yonyine ishobora gukosora amakosa yacu y’ahahise, ni ibiganiro, ntabwo ari ubugambanyi. Ndabasaba kuva i Goma, uyu mujyi wahowe Imana ariko uyu munsi uri mu maboko y’imitwe y’abanzi.”

Mu butumwa busubiza ibi byatangajwe na Martin Fayulu, Umunyapolitiki Joseph Kabila Kabange, yamwibukije ko ari Umunyekongo ufite uburenganzira bwo kuba aho ashaka hose muri iki Gihugu.

Yagize ati “Goma ni muri Congo. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka Igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwingo. Niteguye kuganira, ariko ndi hano i Goma.”

Joseph Kabila Kabange wari umaze amezi 18 ari mu buhungiro akaba aherutse kugaruka muri DRC, aho ari i Goma akomeje kwakira abo mu matsinda atandukanye, mu bikorwa byo gukusanya ibitekerezo binyuranye, avuga ko azaheraho kugira ngo abone uko atanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo Igihugu avuga ko kigeze aharindumuka kubera ubutegetsi budashoboye bwa Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Kabila yasubiye Fayuluru ko i Goma ari muri Congo kandi yemerewe kujya aho ashaka muri iki Gihugu
Martin Fayulu yahawe igisubizo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Ibisobanuro byatanzwe n’umukobwa ukurikiranyweho kwica umwana we amutaye mu musarani

Next Post

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z'inenge zivugwa ku matora ategerejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.