Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko amukunda, na we akamubwira ko ari uko kandi ko ari mwiza, ariko ko atamurutira umugore we Michelle Obama.
Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe ubwo Obama yari i New Jersey mu gikorwa cyo kwamamaza Mikie Sherrill wifuza kuba Guverineri w’iyi Ntara.
Ubwo yariho atanga imbwirwaruhame, umugore wari mu kivunge cy’abaturage bari baje muri iki gikorwa, yumvikanye abwira Obama ati “Ndagukunda.” Anabisubiramo inshuro nyinshi asa nk’ubiririmba.
Obama na we mu kumusubiza, yagize ati “Nanjye ndagukunda, ariko tuza, nakumvise mukobwa, tuza. Ndi handi kugira ngo mvugishe abantu bose, ntabwo ari wowe gusa.”
Obama mu gusubiza uyu mugore, yakomeje agira ati “Rwose ndabibona uri mwiza ariko ndubatse. Michelle [umugore we] na we ni mwiza cyane.” Ari na ko aseka.
Michelle Obama na Barack Obama, bashyingiranywe tariki 03 Ukwakira 1992, bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa; ari bo Malia na Sasha.
RADIOTV10
			
							










