Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo kitavugwaho rumwe cy’inzego ku giteye impungenge cyagaragaye mu bizamini bya Leta

radiotv10by radiotv10
14/09/2023
in MU RWANDA
9
Igisubizo kitavugwaho rumwe cy’inzego ku giteye impungenge cyagaragaye mu bizamini bya Leta
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahanga mu burezi baravuga ko kuba nta kigo cy’ishuri cyo mu burezi bw’ibanze [Twelve Years Basic Education] cyaje ku rutonde rw’ibigo byatsindishije neza ku rwego rw’Igihugu, ari ikibazo gikwiye gutuma inzego z’uburezi zikebuka, mu gihe zo zivuga ko ibyo zitajya zibyitaho.

Muri iki cyumweru, Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, basoje mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Uyu muhango wanagaragarijwemo urutonde rw’ibigo byigagamo abana babaye indashyikirwa, byo mu bice byose by’Igihugu, ariko bitagaragayemo ishuri na rimwe ryo mu burezi bw’ibanze buzwi nka ‘Twelve Years Basic Education’.

Bamwe mu bahanga mu by’uburezi bavuga ko ibi ari ikibazo gikomeye, kuba mu bana batsinze neza batagaragaramo abiga muri aya mashuri yigamo abana benshi b’u Rwanda, yanashyiriweho gufasha Abana b’Igihugu bose kugerwaho n’uburezi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA), Dr Bernard Bahati avuga ko iyo bahemba ibi bigo byatsindishije kurusha ibindi, batajya bareba ubwoko bwabyo.

Ati “Twebwe iyo dutanga ibihembo, tureba amanota abana bagize, tukareba n’ishuri baturutseho. Ntabwo dukurikriana ngo tujye kureba status niba ari Nine Years cyangwa atari yo, niba ari private [ayigenda], twe tureba abana batsinze.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Joyce Mukarugwiza, avuga ko byaba biteye impungenge, mu gihe inzego z’uburezi zitajya zikora isesengura ngo zirebe ayo mashuri, ngo zirebe ko amashuri yose yaba ari gutanga uburezi bufite ireme.

Ati “Ni ikibazo kuba batabizi, ariko barabizi ni uko babiciye ku ruhande badashaka kubitangaza. Gusa bibaye batanabizi nk’uko babivuga, byaba ari ikibazo gikomeye kuko ntabwo dutegereje ko Minisitiri azaba ari uwize aba ku ishuri.”

Uyu muhanga mu by’uburezi, avuga ko mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyize uburezi kuri bose, hakwiye no gutekerezwa ko abana babwigamo ari bo Rwanda rw’ejo, bityo ko bakwiye gukurikiranwa imitsindire yabo.

Ati “Ni bo bategerejwemo abayobozi b’ejo, ni yo mpamvu bakwiye kwitabwaho hakarebwa impamvu badatsinda nk’abandi.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kohereza abana babo muri aya mashuri yo muri ‘Twelve Years Basic Education’ ari amaburakindi, kuko n’uwiswe ko atsinze agarukira ku mwamba.

Bavuga kandi ko iyo bagereranyije ubumenyi bayakuramo n’ubw’abiga mu bindi bigo bigamo bacumbikiwa, harimo icyunyuranyo kinini, bagatekereza ko biterwa n’uko abigamo ari ababa bagize amanota adafatika kandi n’imyigishirize yaho ikaba iri hasi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 9

  1. Pacifique says:
    2 years ago

    Sinemeranya n’uvuga ko imyigishirize yo muri nine na tuelve years basic education iri hasi. Bariya bana conditions bigamo ziragoye kuri bamwe na bamwe, hari abatabona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo bitewe n’urugendo bakora ndetse n’imirimo bakora bageze mu ngo z’iwabo. Mu gihe abiga bacumbikirwa babona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo.

    Reply
  2. IZABAYO Dominique says:
    2 years ago

    Nibyo koko muri 9 & 12 years basic education bakwiye kwitabwaho cyane kuko biragaragara ko bakomeje kudindira bityo bakanazadindiza igihugu mu iterambere.
    Murakoze.

    Reply
  3. TUYISHIME Fidèle says:
    2 years ago

    Nabaye Umwarimu muri 12YBE imyaka 5, Sinemeranya n’uvuga ko imyigishirize yo muri 9&12YBE iri hasi, bariya bana bariga neza nk’ Abandi ariko iyo batashye bahura na byinshi bibatwara nka 50% y’ ibyo baba bigishijwe, Bariya bana conditions bigamo ziragoye kuri bamwe na bamwe, hari abatabona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo bitewe n’urugendo bakora ndetse n’imirimo bakora bageze mu ngo z’iwabo, inzara, Ababatereta, betting no kunyura mu isoko buri Munsi. Mu gihe abiga bacumbikirwa babona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo.

    Bariya bana ahubwo ni Abahanga. SETU

    Reply
  4. Angélique says:
    2 years ago

    Abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 &12 nta kibazo cy’imyigire n’imyigishirize bafite , kuko bafite abarimu b’intyoza n’imfashanyigisho zirahari. Ahubwo igitera imitsindire micye ugereranije nabiga bacumbikirwa ni uko baba bajonjowe . Abahanga bose boherezwa mu bigo bigamo bacumbikirwa abasigaye nibo biga muri ayo mashuri . Ikindi gikomeye gituba badatsinda ku manota yo hejuru nka bagenzi babo ni ibibazo bitandukanye bahura nabyo iyo batashye bavuye ku ishuri navuga: urugendo rurerure , kubura umwanya wo gusubiramo amasomo, imirimo yo mu rugo, kutagira amatara mu ngo zabo,ibishuko,…

    Reply
  5. Munyemana Jean Nepomuscene says:
    2 years ago

    Tugendeye kumyigire ya 9&12 basic education ,abana bigamo ntibabona umwanya rwose kuko umwana ntitataha ngwabure gukora umurimo y’iwabo
    Naho baramabuye kuba baba babashije nogusubiza biriya baba bize bazi nubwenge ugereranyije nabandi ukuntu biga👩‍🎓

    Reply
  6. Theos says:
    2 years ago

    Hhhhhhh erega simfe na 9&12 YBE, nonese hari uwo bwo mwari mwumva wavuye muri primary public akaza muri top 10? Yemwe no muri top100 sinzi.
    Wasangaga n’igihe bagaragazaga ibigo, wasangaga hafi 100% ari ibya public biri inyuma. Wanasanga ariyo mpamvu babikuyeho.
    Ababishinzwe bagakwiye kubivugutira umuti rwose.

    Reply
  7. UWITONZE Emmanuel says:
    2 years ago

    Nge ni umwarimu muri 12 yrs Ntago nemeranya nuwo muhanga uvuga ko Aya MASHURI yacu adatanga uburezi bufite ireme Kuko abarimu bigisha boarding school twariganye ahubwo ikibazo gihari aba bana bacu bahura nibibazo bikomeye bituma ibyo bize Batabifata rero no kuba bagerageza gutsinda ni abahanga.
    Ubuse umwana azataha ajye muri beeting Abandi bakajya mu mirimo yo murugo abandi bakarara kuri za téléphone …. rero hari impamvu nyinshi zituma badatsinda ahubwo abahanga cg leta ikore ubushakashatsi barebe ikibitera gusa twebwe iwacu turatsinda nikimenyinenyi uwacu wagize ayambere yarujuje 54/54 Kandi hatsinzwe 2gusa.

    Reply
  8. NKEZABERA Innocent says:
    2 years ago

    1. Nigute aya mashuri yaza imbere ahabwa abana bagize amanota ya nyuma?
    2. Aba bana nta mwanya wo gusubiramo bagira kubera urugendo rurerure, kunyagirwa bataha, Gukora imirimo myinshi batashye……..
    3. Aya mashuri yaratereranywe kuko nta mwana w’umuyobozi guhera kuri SE w’akagari uyigamo
    4. Wowe uvuga imyigishirize yo muri 12Y iri hasi ibyo uvuga ntabyo uzi iturize

    Reply
  9. Nsengimana Charles says:
    2 years ago

    Ahubwo se Aho bariya Bana atarabahanga nihehe? Ariko uzafate nomunzego za l’ETA muri rusange,kukise bamenyako bagitifu bagomba guhabwa déplacement ? Sukugirango buzuze neza inshingano bahawe? Nonese Ubu umwana azakora urugendo agere kw, ishuri ananiwe mugutaha agere murugo ananiwe ubwose yakwigana stress ( umunaniro) agafata? Noneho ongeraho ibibazo byo mungo baba bavukamo ( imibanire y, ababyeyi bikigihe?) Mugihe uwiga abayo we ibyo byose ntibimugeraho kuko icye n,ukubyuka agakaraba agasamura agasubira mumasomo ye,ndetse niyo murugo habaye ibyago barabimuhisha kugirango bitamubuza kwiga akazabimenya mukiruhuko atashye gusa! N,ibindi n, ibindi! Ubwo se umuntu yaziga gute Koko? ahubwo bariya Bana bar,amabuye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − one =

Previous Post

Inkuru y’agahinda kadasanzwe y’impanuka y’ubwato bwarimo batanu barimo uruhinja rwavutse

Next Post

Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

IZIHERUKA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
MU RWANDA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye

Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.