Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buravuga ko bibabaje kubona Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinja Abanyekongo kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo, ndetse ko Masisi bafashe ituwe na benshi mu bo mu miryango y’abari muri uyu mutwe.
Ni nyuma yuko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyize hanze itangazo, wamagana kuba umutwe wa M23 warigaruriye agace ka Masisi, unawusaba gusubira inyuma byihuse.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yavuze ko “Birababaje kubona abantu bashinja Abanyekongo kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo.”
Bisimwa yakomeje avuga ko ubu buryarya bw’umuryango mpuzamahanga bwakomeje kugaragazwa n’imiryango nk’uyu w’Ubumwe bw’u Burayi, bwagiye bwambura agaciro uburenganzira bw’Abanyekongo bwo kubaho, kandi ibyo bakora byose baba baharanira iyubahirizwa ry’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyabo.
Perezida wa M23 avuga ko ibikorwa n’iyi Miryango Mpuzamahanga, ari agasuzuguro gakabije ikorera Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo banarwanya akarengane bakunze gukorerwa.
Agaruka ku gace ka Masisi gaherutse gufatwa n’uyu mutwe wa M23 bigahagurutsa iyi Miryango Mpuzamahanga, Bertrand Bisimwa yibukije ko iyi Teritwari isanzwe ari ubutaka butuyeho benshi mu bo mu miryango y’abagize uyu mutwe wa M23.
Ati “Rero birababaje kudutera amabuye kubera guharanira kubaho, no kugarurira amahoro n’umutekano abaturage ibihumbi n’ibihumbi mu Gihugu cyabo.”
Yakomeje agaragaza ibintu byirengagijwe kandi bibaje ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wajyaga gusohora ririya tangazo, birimo kuba “ukomeje guceceka nyamara hari abacancuro b’Abanyaburayi bari gukoreshwa mu bikorwa bihuriweho n’igisirikare cya Congo bigamije gutsemba bamwe mu Banyekongo.”
Yavuze kandi ko ahubwo Ubutegetsi bwa Congo ari bwo bwari bukwiye kwamaganwa kubera gukoresha imitwe y’abajenosideri nka FDLR ufite amateka mabi yo kuba abawugize barakoze Jenoside mu Rwanda, bakanakomereza ibi bikorwa mu kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Akavuga ko ibyo M23 igenda ikora byose n’uduce igenda ifata, atari yo iba yatangije ibyo bitero, ahubwo ko ari uruhande bahanganye rubibagabaho cyangwa rukabigaba ku baturage b’abasivile, kandi ko badashobora kubirebera.
RADIOTV10