Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo M23 yahaye u Burayi cyumvikanamo icyo bwirengagije bujya kwamagana ifatwa rya Masisi

radiotv10by radiotv10
09/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buravuga ko bibabaje kubona Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinja Abanyekongo kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo, ndetse ko Masisi bafashe ituwe na benshi mu bo mu miryango y’abari muri uyu mutwe.

Ni nyuma yuko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyize hanze itangazo, wamagana kuba umutwe wa M23 warigaruriye agace ka Masisi, unawusaba gusubira inyuma byihuse.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yavuze ko “Birababaje kubona abantu bashinja Abanyekongo kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo.”

Bisimwa yakomeje avuga ko ubu buryarya bw’umuryango mpuzamahanga bwakomeje kugaragazwa n’imiryango nk’uyu w’Ubumwe bw’u Burayi, bwagiye bwambura agaciro uburenganzira bw’Abanyekongo bwo kubaho, kandi ibyo bakora byose baba baharanira iyubahirizwa ry’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyabo.

Perezida wa M23 avuga ko ibikorwa n’iyi Miryango Mpuzamahanga, ari agasuzuguro gakabije ikorera Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo banarwanya akarengane bakunze gukorerwa.

Agaruka ku gace ka Masisi gaherutse gufatwa n’uyu mutwe wa M23 bigahagurutsa iyi Miryango Mpuzamahanga, Bertrand Bisimwa yibukije ko iyi Teritwari isanzwe ari ubutaka butuyeho benshi mu bo mu miryango y’abagize uyu mutwe wa M23.

Ati “Rero birababaje kudutera amabuye kubera guharanira kubaho, no kugarurira amahoro n’umutekano abaturage ibihumbi n’ibihumbi mu Gihugu cyabo.”

Yakomeje agaragaza ibintu byirengagijwe kandi bibaje ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wajyaga gusohora ririya tangazo, birimo kuba “ukomeje guceceka nyamara hari abacancuro b’Abanyaburayi bari gukoreshwa mu bikorwa bihuriweho n’igisirikare cya Congo bigamije gutsemba bamwe mu Banyekongo.”

Yavuze kandi ko ahubwo Ubutegetsi bwa Congo ari bwo bwari bukwiye kwamaganwa kubera gukoresha imitwe y’abajenosideri nka FDLR ufite amateka mabi yo kuba abawugize barakoze Jenoside mu Rwanda, bakanakomereza ibi bikorwa mu kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Akavuga ko ibyo M23 igenda ikora byose n’uduce igenda ifata, atari yo iba yatangije ibyo bitero, ahubwo ko ari uruhande bahanganye rubibagabaho cyangwa rukabigaba ku baturage b’abasivile, kandi ko badashobora kubirebera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + seventeen =

Previous Post

Umusore uregwa kwica umugabo amutemesheje umuhoro yisobanura ko ari amadayimoni yamwoheje

Next Post

Havuzwe icyateye impanuka yatumye habaho umuvundo ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Muhanga

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe icyateye impanuka yatumye habaho umuvundo ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Muhanga

Havuzwe icyateye impanuka yatumye habaho umuvundo ukabije w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Muhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.