Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasabye Abaturarwanda, gusoza umwaka birinda ibyaha, kandi bakishima banibuka gahunda ya Tunyweless, ubwo rwasubizaga uwarubajije icyo ruteganyiriza abantu muri izi mpera z’umwaka n’uburyo bazishimira iminsi mikuru kandi hariho gahunda isaba abantu kunywa inzoga nke.
Utwitwa Hope Nirere yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira inama Abaturarwanda uko bakwiye kwitwara muri izi mpera z’umwaka.
Yagize ati “Rwego dukunda RIB ko mbona dutangiye impera z’umwaka tukaba dushima inzego zacu zirimo RIB ko zikomeje kuturinda tunabashima cyane, Jeannot Ruhunga (Umunyamabanga Mukuru wa RIB), Murangira B. Thierry (Umuvugizi wa RIB). Ubu muraduteganyiriza iki muri izi mpera z’umwaka? Ubwo bizashoboka ko twishima tunywaless?”
Mu gusubiza uyu muturage, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze ko bishoboka ko abantu bazishima kandi banaywa ibisindisha biringaniye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwagize ruti “birashoboka cyane kwishima abantu banywaLess ni na byo tubifuriza kuko ari byo bikurinda kugwa mu byaha bitandukanye.”
RIB kandi yavuze ko mu mpera z’umwaka, abantu bakwiye kuwusoza birinda gukora ibyaha, kugira ngo bazinjire mu mwaka mushya mu mahoro.
Ati “Muri izi mpera z’umwaka, icyo tubizeza ni ugukomeza kurwanya icyaha, kandi dufatanyije namwe birashoboka. Tukwifurije gutangira ukwezi k’Ukuboza neza, kuzakubere ukwezi kuzira icyaha.”
Uyu muturage abajije RIB iki kibazo, mu gihe mu mpera z’umwaka no mu ntangiro z’undi, hakunze kugaragara ibyaha binyuranye bikorwa na bamwe mu baba bishimira iminsi mikuru itetaganyijwemo, barimo abanywa inzoga bakarenza igipimo, bigatera bamwe gukora urugomo ndetse n’abakora amakosa mu muhanda batwaye ibinyabiziga.
RADIOTV10