Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in MU RWANDA
0
Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwasabye Abaturarwanda, gusoza umwaka birinda ibyaha, kandi bakishima banibuka gahunda ya Tunyweless, ubwo rwasubizaga uwarubajije icyo ruteganyiriza abantu muri izi mpera z’umwaka n’uburyo bazishimira iminsi mikuru kandi hariho gahunda isaba abantu kunywa inzoga nke.

Utwitwa Hope Nirere yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira inama Abaturarwanda uko bakwiye kwitwara muri izi mpera z’umwaka.

Yagize ati “Rwego dukunda RIB ko mbona dutangiye impera z’umwaka tukaba dushima inzego zacu zirimo RIB ko zikomeje kuturinda tunabashima cyane, Jeannot Ruhunga (Umunyamabanga Mukuru wa RIB), Murangira B. Thierry (Umuvugizi wa RIB). Ubu muraduteganyiriza iki muri izi mpera z’umwaka? Ubwo bizashoboka ko twishima tunywaless?”

Mu gusubiza uyu muturage, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze ko bishoboka ko abantu bazishima kandi banaywa ibisindisha biringaniye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwagize ruti “birashoboka cyane kwishima abantu banywaLess ni na byo tubifuriza kuko ari byo bikurinda kugwa mu byaha bitandukanye.”

RIB kandi yavuze ko mu mpera z’umwaka, abantu bakwiye kuwusoza birinda gukora ibyaha, kugira ngo bazinjire mu mwaka mushya mu mahoro.

Ati “Muri izi mpera z’umwaka, icyo tubizeza ni ugukomeza kurwanya icyaha, kandi dufatanyije namwe birashoboka. Tukwifurije gutangira ukwezi k’Ukuboza neza, kuzakubere ukwezi kuzira icyaha.”

Uyu muturage abajije RIB iki kibazo, mu gihe mu mpera z’umwaka no mu ntangiro z’undi, hakunze kugaragara ibyaha binyuranye bikorwa na bamwe mu baba bishimira iminsi mikuru itetaganyijwemo, barimo abanywa inzoga bakarenza igipimo, bigatera bamwe gukora urugomo ndetse n’abakora amakosa mu muhanda batwaye ibinyabiziga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 6 =

Previous Post

IFOTO: Mayor w’Akarere kamwe yahuye n’umuturage w’imyaka 3 barasabaana anamugezaho icyifuzo

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze

Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.