Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko ari gihamya ku Banyaburanyi n’Abanyamerika ko uyu mutwe ukiriho.
Ni igitero cyagabwe n’uyu mutwe wa FDLR kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, aho abarwanyi bawo batwitse burundu agace kose ka Tuonane, bakinjira muri Lokarite ya Busurungi muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru.
Aba barwanyi ba FDLR bari bayobowe na Jenerali uzwi nka Mudayongwa, bakigera muri aka gace k’icyaro, bahise bagashumika mu gihe abaturage bari bakiryamye, ibintu byatumye abantu bane bahasiga ubuzima bahiye bagakongoka.
Ni mu gihe abarokotse iki gitero cy’umugome, bahise bahungira mu bice binyuranye birimo Kifuruka, Kaundju, Katambira na Busurungi.
Ubuyobozi bwo muri Gurupoma ya Waloa Loanda buvuga ko iki gitero gifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ari hagati y’uriya Mujenerali wa FDLR witwa Mudayongwa n’abaturage benshi bo mu bice binyuranye byegereye Teritwari ya Masisi.
Uyu wiyita Jenerali Mudayongwa avuga ko ubwo butaka bunini bwo muri iyi Gurupoma ya Waloa Loanda yagiye abugura n’abantu banyuranye, mu gihe bo babitera utwatsi.
Nyuma y’iki gitero, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibi bikwiye gutanga ubutumwa ku bahora bavuga ko FDLR itakibaho.
Mu butumwa buvuga kuri iki gitero, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Uku ni ukwibutsa gukomeye ku barimo u Buruayi na America ya Ruguru, bahora bavuga ko Abajenosideri ba FDLR (bafashwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa) ko ‘batakibaho’, ko ‘bashaje batanagifite imbaraga’ kandi ko ngo ari ‘urwitwazo rw’u Rwanda’.”
Amasezerano y’Amahoro y’i Washignton D.C. aherutse gushimangirwa na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, asaba ubutegetsi bwa DRC kurandura uriya mutwe w’iterabwoba umaze igihe waranywanye n’igisirikare cyabwo.
RADIOTV10









