Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ijambo rye risoza umwaka, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufite uruhare mu bibazo biri muri DRC kandi ko Igihugu cye gifite impungenge ko ari cyo ruzakurikizaho.
Ni mu ijambo yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025, aho yagarutse ku mubano w’Iguhugu cye n’ibituranyi byacyo byumwihariko u Rwanda, aho yarushinje ibirego yakunze kuvuga ko rugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere.
Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gucumbikira bamwe mu bagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, ngo kikaba ari na cyo gihungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Ibibera mu Gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tubikurikiranira hafi cyane cyane ko icyo Gihugu gitera Congo dufitanye inzika kuko ari cyo gikomeza kubungabunga abicanyi bahigira u Burundi, nta kitwereka rero ko nyuma ya Congo atari u Burundi, nk’uko abo Barundi b’imburamumaro bakiri mu Rwanda n’i Burayi babyivugira.”
Ndayishimiye yavuze ko u Burundi budahwema gusaba u Rwanda icyo rubuhora, ngo kuko bwifuza ko ibi Bihugu byombi bibana neza.
Ati “Ku ruhande rwacu ntidutezuka ku kuguma twegera u Rwanda ngo rutubwize ukuri icyo ruhora u Burundi kugira ngo tugire ibiganiro, bishakirwe umuti nta kirangirika, ariko ikibabaje kandi giteye amakenga ni uko nta na kimwe abayobozi b’u Rwanda batubwira cyatuma batera u Burundi.”
Ni mu gihe Perezida w’u Burundi ubwe yigeze kuvuga yeruye ko afite umugambi wo gutera u Rwanda, byumwihariko ijambo yigeze kuvugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi buriho ngo kuko buruboshye.
U Burundi kandi bwiyemeje gukorana n’ubutegetsi bwa DRC ndetse n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kwica Abanyekongo b’Abatutsi.
Guverinoma y’u Rwanda kandi na yo ntiyahwemye kugaragaza ubushake bwo kwicarana n’iy’u Burundi ngo bagirane ibiganiro bigamije gutora umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye kuganira n’u Burundi, kandi ko igihe cyose iki Gihugu cy’igituranyi kizifuza gufungura imipaka, u Rwanda rwo amarembo afunguye.
RADIOTV10










