Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
04/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko ko bisaba ko na Congo ibigenza uko byumwihariko ku ngingo yo kurandura umutwe wa FDLR, igihe itabikoze, u Rwanda na rwo rwiteguye gukomeza gukora ibikwiye bigamije kurinda Abanyarwanda.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe ku Masezerano y’Amahoro Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasinyiye muri Leta Zunze Ubumwe za America ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye ubutegetsi bwa Donald Trump, kuba bwo bwaragagaje ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo bubihereye mu mizi.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zitashyize imbere ingingo imwe irebana n’Ubukungu, ahubwo ko hitawe ku ngingo eshatu zishinze imizi kuri ibi bibazo, zirimo izijyanye na Politiki, izijyanye n’Umutekano ndetse n’Ingingo y’Ubukungu.

Perezida Kagame yavuze ko abantu benshi bakunze guhanga amaso ku ngingo irebana n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ari muri kiriya Gihugu, bakirengegiza umuzi wabyo, urimo n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR cyanatumye havuka M23 yagizwe ikibazo ubu.

Yavuze ko kurenga ku muzi w’ibi bibazo hagafatwa ibyemezo bidafite aho bihuriye n’ibyazana igisubizo, nko guhora bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, cyangwa kurufatira ibihano, bidashobora kuzana umuti.

Mu masezerano yashyiriweho umukono i Washington DC mu cyumweru gishize, harimo ingingo irebana no kurandura umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’ubutegetsi bwa Congo unagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Harimo kandi n’ingingo irebana no gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije mu kurinda ubusugire bw’Igihugu umutekano wacyo n’uw’abagituye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko byagenda kose ikibazo cy’uyu mutwe wa FDLR kigomba kujya ku ruhande, kandi kidakemutse, u Rwanda ntakizarubuza gukomeza gukaza izo ngamba rwashyizeho.

Ati “Igihe ikibazo cya FDLR kidakemutse kandi twaragaragaje mu masezerano uburyo kigomba gukemuka, bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kuba hariya, n’u Rwanda na rwo ruzakomeza ibyo rukwiye gukora igihe cyose FDLR iteje impungenge umutekano w’umupaka wacu.”

Perezida Kagame avuga ko impande zashyize umukono kuri aya masezerano zikwiye gukora ibyo zemeye, kandi ko u Rwanda ruzabikora uko byakabaye, ariko ko igihe urundi ruhande rutabikora, na rwo [u Rwanda] ruzakora ibishoboka kugira ngo rurinde umutekano warwo.

Ati “Twe dufite izo nshingano, kandi tuzazikomeza, twagaragaje impungenge zacu, kandi hari byinshi twemeranyijweho tugomba gukorana n’abandi, rero tuzabikora, ntuzigera ubona u Rwanda ruhangana no kudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje gukora, ariko uruhande tugomba gukorana, nirujya mu by’amacenga rugakomerezaho ku kibazo, rwose tuzakomeza guhangana n’ikibazo nk’uko n’ubundi twabigenje.”

 

U Rwanda rwiteguye ku mpu zombi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo si rimwe cyangwa kabiri, yagiye irenga ku byabaga biri mu masezerano yishyiriyeho umukono ubwayo.

Perezida Kagame avuga ko kuri aya masezerano y’i Washington, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo rwemeye.

Ati “Ariko bimwe bihera ku by’abandi bakora na bo twemeranyije. Iyo badakora ibyo twemeranyije, ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora kuko tugomba kubikora ari uko n’abandi bujuje uruhande rwabo.”

Avuga ko mu gihe izi nzira na zo zitakora, hazakomeza gushakwa izindi nzira zatuma ibibazo bihari bibonerwa umuti, ariko ko no mu gihe bigihari, hazashyirwaho ingamba zo gutuma bitagira ingaruka ku Banyarwanda.

Ati “Igihe inzira yo gukemura ibibazo uko bikwiye kuba bikemuka itaraboneka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde Igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi twumvikanye batuzuza ibyangombwa.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko u Rwanda rutahwemye gukomeza gushaka uburyo ibibazo byakemuka binyuze mu nzira z’amahoro kandi habanje kurebwa umuzi w’ibibazo, bityo ko ruzanakomeza gushakisha uburyo byagerwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 15 =

Previous Post

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Next Post

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Related Posts

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

by radiotv10
23/10/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho...

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'lgihugu Gishinzwe Irangamuntu 'NIDA', bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.