Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko ko bisaba ko na Congo ibigenza uko byumwihariko ku ngingo yo kurandura umutwe wa FDLR, igihe itabikoze, u Rwanda na rwo rwiteguye gukomeza gukora ibikwiye bigamije kurinda Abanyarwanda.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe ku Masezerano y’Amahoro Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasinyiye muri Leta Zunze Ubumwe za America ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Umukuru w’u Rwanda yashimiye ubutegetsi bwa Donald Trump, kuba bwo bwaragagaje ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo bubihereye mu mizi.
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zitashyize imbere ingingo imwe irebana n’Ubukungu, ahubwo ko hitawe ku ngingo eshatu zishinze imizi kuri ibi bibazo, zirimo izijyanye na Politiki, izijyanye n’Umutekano ndetse n’Ingingo y’Ubukungu.
Perezida Kagame yavuze ko abantu benshi bakunze guhanga amaso ku ngingo irebana n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ari muri kiriya Gihugu, bakirengegiza umuzi wabyo, urimo n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR cyanatumye havuka M23 yagizwe ikibazo ubu.
Yavuze ko kurenga ku muzi w’ibi bibazo hagafatwa ibyemezo bidafite aho bihuriye n’ibyazana igisubizo, nko guhora bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, cyangwa kurufatira ibihano, bidashobora kuzana umuti.
Mu masezerano yashyiriweho umukono i Washington DC mu cyumweru gishize, harimo ingingo irebana no kurandura umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’ubutegetsi bwa Congo unagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Harimo kandi n’ingingo irebana no gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije mu kurinda ubusugire bw’Igihugu umutekano wacyo n’uw’abagituye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko byagenda kose ikibazo cy’uyu mutwe wa FDLR kigomba kujya ku ruhande, kandi kidakemutse, u Rwanda ntakizarubuza gukomeza gukaza izo ngamba rwashyizeho.
Ati “Igihe ikibazo cya FDLR kidakemutse kandi twaragaragaje mu masezerano uburyo kigomba gukemuka, bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kuba hariya, n’u Rwanda na rwo ruzakomeza ibyo rukwiye gukora igihe cyose FDLR iteje impungenge umutekano w’umupaka wacu.”
Perezida Kagame avuga ko impande zashyize umukono kuri aya masezerano zikwiye gukora ibyo zemeye, kandi ko u Rwanda ruzabikora uko byakabaye, ariko ko igihe urundi ruhande rutabikora, na rwo [u Rwanda] ruzakora ibishoboka kugira ngo rurinde umutekano warwo.
Ati “Twe dufite izo nshingano, kandi tuzazikomeza, twagaragaje impungenge zacu, kandi hari byinshi twemeranyijweho tugomba gukorana n’abandi, rero tuzabikora, ntuzigera ubona u Rwanda ruhangana no kudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje gukora, ariko uruhande tugomba gukorana, nirujya mu by’amacenga rugakomerezaho ku kibazo, rwose tuzakomeza guhangana n’ikibazo nk’uko n’ubundi twabigenje.”
U Rwanda rwiteguye ku mpu zombi
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo si rimwe cyangwa kabiri, yagiye irenga ku byabaga biri mu masezerano yishyiriyeho umukono ubwayo.
Perezida Kagame avuga ko kuri aya masezerano y’i Washington, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo rwemeye.
Ati “Ariko bimwe bihera ku by’abandi bakora na bo twemeranyije. Iyo badakora ibyo twemeranyije, ubwo birumvikana ko bifite ingaruka ku byo natwe tugomba gukora kuko tugomba kubikora ari uko n’abandi bujuje uruhande rwabo.”
Avuga ko mu gihe izi nzira na zo zitakora, hazakomeza gushakwa izindi nzira zatuma ibibazo bihari bibonerwa umuti, ariko ko no mu gihe bigihari, hazashyirwaho ingamba zo gutuma bitagira ingaruka ku Banyarwanda.
Ati “Igihe inzira yo gukemura ibibazo uko bikwiye kuba bikemuka itaraboneka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde Igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi twumvikanye batuzuza ibyangombwa.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko u Rwanda rutahwemye gukomeza gushaka uburyo ibibazo byakemuka binyuze mu nzira z’amahoro kandi habanje kurebwa umuzi w’ibibazo, bityo ko ruzanakomeza gushakisha uburyo byagerwaho.
RADIOTV10