Sosiyete ya Mobile Money Rwanda Ltd ishamikiye kuri MTN Rwanda, itanga serivisi zo kohererezanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefone, yatangaje ko ikibazo cyari cyabaye muri iri koranabuhanga cyakemutse.
Ni ikibazo cyaramutse muri iri koranabuhanga, aho rimaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’Abaturarwanda byumwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, barikoresha mu kwishyura serivisi hafi ya zose bakenera.
Ibi byatumye bamwe mu bagenzi bagenda n’imodoka zikora mu buryo bwa rusange, babura uko bashyira amafaranga ku makarita yabo, ndetse n’abatega moto, bari babuze uko bishyura abamotari.
Ni ikibazo cyatakwaga cyane n’abatwara abagenzi kuri moto (Abamotari) bavugaga ko cyabateranyaga n’abagenzi babagezaga aho babaga berecyeje ariko bagerayo bakabura uko babishyura kuko iri koranabuhanga ryari ryanze.
Umwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Hari abakiliya benshi najyaga gutwara, nababaza nti ‘ese bimeze bite?’ ati ‘none se ko njye nyafite kuri telefone?’ nkamubwira nti ‘konegisiyo zanze’, ubwo gahunda agahita azihindura nkabona ari kugenda n’amaguru.”
Aba bamotari bavuga kandi ko na bo basanzwe babyuka bajya kunywesha lisansi mu binyabiziga byabo, kandi ko bakoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money mu kwishyura, ku buryo hari n’abamaze igihe babuze uko bakora.
Mu bikorwa bimwe byakira abakiliya nka resitora, na zo zahuye n’iki kibazo, aho bamwe bajyaga kuzifatiramo amafunguro ya mu gitondo, basabwaga kubanza kwishyura kashi mbere, kuko iri koranabuhanga ryari ryanze.
Nyuma y’amasaha iki kibazo gitakwa na bamwe mu baturage, ubuyobozi bwa Mobile Money Rwanda Ltd, bwatangaje ko cyakemutse.
Ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’iyi sosiyete, bugira buti “Mukiliya wacu, tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo muri gukoresha serivise za Mobile Money. Turabamenyesha ko ubu serivise zose za MoMo ziri gukora neza nk’uko bisanzwe.”
Ibibazo nk’ibi bisanzwe bibaho mu gihe hari gukorwa ibikorwa byo kuvugurura ikoranabuhanga, bikanamenyeshwa abafatabuguzi b’izi kompanyi z’itumanaho, ndetse bigakorwa mu masaha y’igicuku, aho abantu baba badakeneye cyane izi serivisi, mu gihe iki kibazo cyabaye mu masaha ya mu gitondo ziba zikenewemo cyane.
RADIOTV10