Nyuma yuko hacicikanye amakuru ko umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge [rizwi nka Mageragere], yakubitiwemo ngo n’abantu bari bahawe ikiraka, Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, rwanyomoje aya makuru, rwemera ko yakubiswe, ariko ruhakana iyi mpamvu yari yavuzwe.
Amakuru yari yasakaye, yavugaga ko Nkundineza yakubiswe n’abantu ngo bishyuwe, ndetse bimwe mu binyamakuru bikaba byari byatangaje aya makuru yanasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CSP Kubwimana Thérèse, yemeye ko iki kibazo cy’umunyamakuru wakubitiwe mu Igororero, cyabayeho koko.
Yavuze ko uyu munyamakuru yakubiswe mu rugomo rwabaye tariki 20 Ukuboza 2024, ariko ari urugomo rusanzwe nk’uko bijya biba ahantu hari abantu benshi nk’uku mu Igororero.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, CSP Kubwimana Thérèse yagize ati “Nkundineza yarwanye na bagenzi be kandi bijya bibaho kurwana kw’abagororwa.”
Umuvugizi wa RCS akomeza avuga ko, ubwo uru rugomo rwabaga, ubuyobozi bw’Igororero, bwihutiye gutabara uyu munyamakuru, ndetse buranamuvuza.
Ati “Yarafashijwe ararega ubu ikirego cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.”
CSP Kubwimana Thérèse yavuze kandi ko abagororwa bakoze uru rugomo, na bo babihaniwe nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe hari umugororwa ugaragaweho ibibuzwa n’imyitwarire y’Igororero.
Ati “Tubashyira ahantu ha bonyine bagasobanurirwa amakosa bakoze kuko nk’umuntu warwanye utazi icyo yahoye undi ntiwamurekera mu bandi kuko ashobora kubikomeza.”
Umuvugizi wa RCS, avuga ko na we yatunguwe n’amakuru yatangajwe yavugaga ko uyu munyamakuru yakubiswe n’abantu bari bahawe ikiraka.
Ati “Nkibona iby’ikiraka, nibajije niba ari RCS yagitanze ari Leta se cyangwa undi muntu, ariko igihari ni uko yarwanye n’abandi bagororwa.”
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, afunzwe kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, aho yaje no guhamywa icyaha cyo gutangazaza amakuru y’ibihuha, bishingiye ku byo yavugiye ku murongo ya YouTube ubwo hafatwaga icyemezo ku rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid.
RADIOTV10