Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

radiotv10by radiotv10
11/05/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Christian Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy, uri mu bagezweho mu Rwanda, n’umubyeyi we [Mama] bagaragaye mu kiganiro babazanyamo ibibazo, aho yageze hagati akamubaza niba ataratakaza ubumanzi.

Ni ikiganiro kiri YouTube Channel y’uyu muhanzi ‘Chris Eazy’ aho uyu muhanzi ari we watangiye abaza umubyeyi we “Indirimbo yanjye ukunda kurusha izindi unayiririmbeho agace gato.”

Umubyeyi wa Chris Eazy yamubwiye ko indirimbo akunda kurusha izindi mu zo yahanze, ari iyitwa ‘Inana’ iri mu zanatumye amenyekana, ubundi ayiririmbaho agace gato, bafatanyije.

Umubyeyi wa Chris Eazy na we yatangiye amubaza impamvu atagikunda kurya amandazi, kandi mu bwana bwe yari ifunguro ry’ibanze yakundaga, ndetse ko iyo atabonekaga ritaremaga.

Uyu muhanzi yasubije umubyeyi we ko impamvu atakirya amandazi, ari uko atakibona afite icyanga nk’icy’ayo baryaga akiri umwana dore ko ari bo babaga bayikoreye.

Banyuzagamo bakanaririmba

Muri iki kiganiro cy’iminota 40’, Chris Eazy yabajije umubyeyi we ikintu yifuza ko bazakora mu buzima bwabo kikamushimisha, amubwira ko ari ugusohokana, undi amwizeza ko bazafata igihe bagasohokera ahantu kure nko ku mazi, bakamarayo nk’iminsi ibiri.

Umubyeyi wa Chris Eazy uba wisanzuye bigaragara ko aganirana n’umuhungu we bisanzuye, amwibutsa ko ubwo yari ari gusoza amashuri abanza, yamubwiye ko igihe azatakariza ubumanzi, azabimubwira, ati “ese uracyari imanzi cyangwa ubumanzi warabutaye?”

Chris Eazy yamusubije agira ati “none se ko nakubwiye ko igihe nzaba ntakiri imanzi, zakubwira, nari nabikubwira?” Umubyeyi ati “Ntabwo urambwira ariko biri kuntera ubwoba.” Undi ati “Oya wigira ubwoba, umuhungu wawe ni sawa ni muzima, ariko buracyahari.”

Ni ikiganiro kiryoshye cy’umubyeyi n’umwana, aho Chris Eazy n’umubyeyi we gabaragara bishimye, bigaraga ko basanzwe baganira cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + four =

Previous Post

America yagaragaje uko inshuti magara yayo Israel yayitengushye ku ntwaro yayihaye

Next Post

U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.