Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko kuba Perezida Felix Tshisekedi yarerecyehe i Luanda muri Angola, ndetse Perezidansi ye igatangaza ko yari agiye kubonana na Perezida Paul Kagame, kandi yari yamenyeshejwe ko inama yabo itakibaye, ari umukino w’amacenga wo gushaka urwiyerurutso.
Ni nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeruye ko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yari yamenyeshejwe mbere ko ibiganiro byagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame bitakibaye, ariko nyuma akerecyeza i Luanda.
Ibi biganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, byasubitswe bitunguranye, ndetse u Rwanda ruvuga ko icyatumye bihagarara ari uko inama ya karindwi yo ku rwego rw’Abaminisitiri yagombaga kubimburira iy’Abakuru b’Ibihugu, ntacyo yagezeho gifatika.
Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko muri iyi nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Guverinoma ya Congo yisubiyeho ku ngingo yo kuba yari yemeye ko izaganira na M23, ndetse iki Gihugu kikaba kigikomeje gutsimbarara ku migambi yacyo mibisha ku Rwanda irimo ibyifuzo byakunze gutangazwa na Tshisekedi ubwe ko yifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yari yatangaje ko Perezida Tshisekedi yari yamenyeshejwe ko ibiganiro byagombaga kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame; bitakibaye.
Uyu ukuriye Dipolomasi ya Congo Kinshasa, yavuze ko Tshisekedi yari yamenyeshejwe iby’isubikwa ry’iyi nama saa saba z’ijoro ry’urukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza.
Ni mu gihe ku gasusuruko ko kuri iki Cyumweru ahagana saa yine n’igice, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byifashishije ifoto ya Tshisekedi yururuka indege, byavuze ko yerecyeje i Luanda muri Angola aho yagombaga guhurira na Perezida Paul Kagame mu biganiro byagombaga kuyoborwa n’umuhuza ari we, Perezida wa Angola, Joâo Lourenço.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye mugenzi we wa Congo Kinshasa, kuba yavugishije ukuri, ko nubwo Tshisekedi yarerecyeje ahagomba kubera iyi nama, yari abizi neza ko itakibaye.
Yagize ati “Nshimiye ubunyangamugayo bw’ubuhanga bwa mugenzi wanjye wa Congo, watanze umucyo ko urugendo rwa Perezida Tshisekedi i Luanda, nk’uko bigaragara muri ubu butumwa bwatanzwe saa 10:31 (nyuma y’amasaha 9 amenyeshejwe raporo y’inama), ntakindi rwari bigamije uretse umukino w’amacenga wateguwe na Perezidansi ya DRC.”
Hagati y’igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC yatangarije ko Perezida Tshisekedi yari yamenyeshejwe isubikwa ry’iyi nama (saa saba z’ijoro), n’igihe Perezidansi ya Congo yatangarije ko Tshisekedi yagiye i Luanda (saa 10:31’), harimo amasaha icyenda, bikaba bigaragara ko byakozwe kugira ngo Guverinoma y’iki Gihugu yiyerurutse ko Umukuru w’iki Gihugu yitabiriye ibi biganiro, ariko mugenzi we w’u Rwanda ntahaboneke.
RADIOTV10