Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikindi cyemezo gitunguranye ku wayoboye Rayon wari wemerewe kwiyamamaza muri FERWAFA abanje kujurira

radiotv10by radiotv10
14/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikindi cyemezo gitunguranye ku wayoboye Rayon wari wemerewe kwiyamamaza muri FERWAFA abanje kujurira
Share on FacebookShare on Twitter

Gacinya Chance Denys wari wajuririye icyemezo cyo gutesha agaciro kandidatire ye muri FERWAFA, ndetse ubujurire bwe bugahabwa agaciro, yongeye kwangirwa, ku mpamvu zo gukemanga ubunyangamugayo bwe.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 12 Kamena, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryamenyesheje abantu batatu bari bajuririye ibyemezo byo gusubiza inyuma kandidatire zabo muri iri shyirahamwe, umwanzuro wafashwe na komisiyo y’ubujurire y’amatora.

Muri abo bantu batatu; ari bo Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denys na Fidele Kanamugire; uwari wemerewe, yari umwe ari we Gacinya wabaye Perezida wa Rayon Sports wifuzaga kwiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

Indi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena, igaragaza ko Gacinya Chance Denys yongeye kwangirwa nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora yasuzumye ubunyangamugayo bw’abiyamamariza ku myanya ya komite nyobozi.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, kigaragaza ko yahamijwe ibyaha, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, hafashwe icyemezo.

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Nyuma y’isuzuma ry’ubunyangamugayo ryakozwe na Komisiyo y’Amatora, tukwandikiye tugira ngo tukumenyeshe ko utujuje ubunyangamugayo bukwemerera kwiyamamaza no kugaragara mu buyobozi bw’Ikipe cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA)”

Gacinya Chance Denys wigeze gutabwa muri yombi mu mpera za 2017, yarezwe ibyaha birimo gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe, byari bishingiye ku mirimo yakozwe na Kompanyi ye yitwa MICON.

Gusa ibi byaha yari akurikiranyweho yabigizweho umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, muri Nyakanga 2018, ahita arekurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + twenty =

Previous Post

Igisirikare cy’imvangavange: Abacancuro bongeye kugaragara muri FARDC bazamuye impaka

Next Post

Arwaye indwara y’inshoberamahanga ituma akora ibidasanzwe yihariyeho ku Isi

Related Posts

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda Police FC yatumije iy’Ingabo z’u Rwanda APR FC gukina umukino wa gicuti nyuma y’aho yifuje...

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
1

Umunyamakuru wa RADIOTV10 Kanyamahanga Jean Claude uzwi ku izina rya Kanyizo, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Kanyamahanga...

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Arwaye indwara y’inshoberamahanga ituma akora ibidasanzwe yihariyeho ku Isi

Arwaye indwara y’inshoberamahanga ituma akora ibidasanzwe yihariyeho ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.