Guverinoma ya Togo yatangaje ko iki Gihugu cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose bafite Pasiporo yemewe y’Ibihugu byabo, imenyesha ko abazajya bashaka kujyayo bazajya babanza kumenyekanisha urugendo rwabo mbere y’amasaha 24.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Umutekano muri Togo, yamenyesheje umuryango Mpuzamahahanga ko “Perezida w’Inama y’Ubutegetsi cyo gutanga uburenganzira bwo kwinjira muri Togo, guhera uyu munsi, ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, ku baturage bose bo muri Afurika bafite pasiporo yemewe y’Igihugu.”
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano, Colonel Calixte Batossie MADJOULBA, Guverinoma ya Togo ivuga ko iki cyemezo kigaragaza umuhate bw’abayobozi b’iki Gihugu mu guteza imbere ubufatanye na Afurika, gushimangira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, no guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n’abaturage b’Umugabane.
Nanone kandi bigamije guteza imbere urwego rw’ubwikorezi, iterambere, hagamijwe guhindura Togo ihuriro rya serivisi mu karere, ubucuruzi, umuco, n’ubuhahirane hagati y’abantu mu mutima wa Afurika.
Iyi Minisiteri kandi ivuga ko “Binyuze muri iki cyemezo, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri yongeye gushimangira ko yiyemeje gukurikiza amahame mpuzamahanga ya Afurika, ubufatanye bw’Umugabane, n’amasezerano y’umuryango n’Ibihugu bya Afurika ajyanye no kugenda no kwihuza n’uturere.”
Minisitiri w’Umutekano yibutsa abanyafurika bazagenderera iki Gihugu cya Togo ko basonewe viza mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30), kandi ko muri icyo gihe bitababuza kubahiriza ibisabwa mu mutekano, abinjira n’abasohoka, n’ubuzima rusange bireba kwinjira mu gihugu.
Iyi Minisiteri ikagira iti “Kubera iyo mpamvu, amategeko agenga abinjira n’abasohoka yerekeye kwiyandikisha mbere ku rubuga rwa leta rwabugenewe aracyakora.”
Iyi minisiteri kandi yagaragaje urubuga, abagenzi bazajya bajya muri kiriya Gihugu, bagomba kunyuraho bamenyekansiha urugendo rwabo nibura amasaha makumyabiri n’ane (24) mbere yuko bahagera kugira ngo babone icyangombwa cy’urugendo cyo kwerekana aho bambukiranya imipaka.
RADIOTV10








