• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yakoze impinduka mu biro by’Umuvugizi wa Perezidansi, aho Nancy Ninette Mutoni wigeze kuba umunyamakurukazi, yagizwe Umuvugizi asimbura Gatoni Rosine Guilene.

Itangazo dukesha igitangazamakuru Akeza Burundi ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, rigaragaza ko uyu Nancy Ninette Mutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibiro by’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika.

Nancy Ninette Mutoni asimbuye Gatoni Rosine Guilene wari umaze igihe muri izi nshingano zo kuvugira Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi.

Uyu muvugizi mushya wa Perezida y’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni yari asanzwe ari Komiseri muri Komiziyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi izwi nka CVR (Commission Vérité et Réconciliation).

Uyu wigeze kuba Umunyamakurukazi kandi yanigeze kuba umukozi ushinzwe itumanaho mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD.

Nancy Ninette Mutoni kandi azaba yungirijwe na Col (Rtd) Floribert Biyereke nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibiro by’Itumanaho akaba n’Umuvugizi Wungirije wa Perezidansi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida Evaritse Ndayishimiye ubwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2026, rivuga kandi ko yashyizeho Umujyanama mu Biro bishinzwe Itumanaho n’Umuvugizi wa Perezida, ari we Sebastien Ntahongendera.

Nancy Ninette MUTONI yagizwe Umuvugizi mushya wa Perezidansi y’u Burundi
Yasimbuye GATONI Rosine Guilene wari umaze igihe muri izi nshingano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Ikindi Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika cyakuyeho Visa ku Banyafurika bose nk’u Rwanda

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Related Posts

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.