Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye

radiotv10by radiotv10
19/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Ahly yari ihagarariye Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cya za Club, iherutse gusezerera Al Ittihad ikinamo ba rurangiranwa muri ruhago nka Benzema na Ngolo Kante, na yo yasezerewe n’ikipe yo muri Brazil muri 1/2.

Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye muri iki gikombe kiri kubera muri Arabia Saudite, aho iyi kipe yo mu Misiri yasezerewe na Fluminense yo muri Brazil.

Al Ahly yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Al Ittihad yo muri Arabia Saudite isanzwe ikinamo Karim Benzema, Ngolo Kante, Fabinho n’abandi batandukanye, ubwo yayitsindaga 3-1.

Ni mu gihe ikipe ya Fluminense yo itigeze ihera muri 1/4 nkuko amategeko abigena ku makipe aba avuye muri CONMEBOL.

Umukino wa 1/2 warangiye ikipe ya Fluminense itsinze Al Ahly ibitego 2-0 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma, aho itegereje ikipe bazahura hagati ya Manchester City na Urawa FC yo mu Buyapani, yo ari buhatane kuri uyu wa Kabiri, naho iza gutsindwa ikazahura na Al Ahly bahatanira umwanya wa Gatatu.

Fluminense yageze ku mukino wa nyuma isanzwe ikinamo Marcelo wamenyekanye i Burayi cyane cyane muri Real Madrid ndetse na Felipe Melo wanyuze mu makipe akomeye ku Mugabane w’i Burayi.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

Next Post

Uganda: Abayoboye Inteko bahawe imodoka z’akataraboneka hasobanurwa n’impamvu yabyo

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Abayoboye Inteko bahawe imodoka z’akataraboneka hasobanurwa n’impamvu yabyo

Uganda: Abayoboye Inteko bahawe imodoka z’akataraboneka hasobanurwa n'impamvu yabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.