• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye

radiotv10by radiotv10
19/12/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ihagarariye Afurika mu cy’Isi iherutse gusezerera ikinamo ibihangange muri ruhago nayo ntibyayihiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Ahly yari ihagarariye Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cya za Club, iherutse gusezerera Al Ittihad ikinamo ba rurangiranwa muri ruhago nka Benzema na Ngolo Kante, na yo yasezerewe n’ikipe yo muri Brazil muri 1/2.

Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye muri iki gikombe kiri kubera muri Arabia Saudite, aho iyi kipe yo mu Misiri yasezerewe na Fluminense yo muri Brazil.

Al Ahly yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Al Ittihad yo muri Arabia Saudite isanzwe ikinamo Karim Benzema, Ngolo Kante, Fabinho n’abandi batandukanye, ubwo yayitsindaga 3-1.

Ni mu gihe ikipe ya Fluminense yo itigeze ihera muri 1/4 nkuko amategeko abigena ku makipe aba avuye muri CONMEBOL.

Umukino wa 1/2 warangiye ikipe ya Fluminense itsinze Al Ahly ibitego 2-0 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma, aho itegereje ikipe bazahura hagati ya Manchester City na Urawa FC yo mu Buyapani, yo ari buhatane kuri uyu wa Kabiri, naho iza gutsindwa ikazahura na Al Ahly bahatanira umwanya wa Gatatu.

Fluminense yageze ku mukino wa nyuma isanzwe ikinamo Marcelo wamenyekanye i Burayi cyane cyane muri Real Madrid ndetse na Felipe Melo wanyuze mu makipe akomeye ku Mugabane w’i Burayi.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − nine =

Previous Post

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

Next Post

Uganda: Abayoboye Inteko bahawe imodoka z’akataraboneka hasobanurwa n’impamvu yabyo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Uganda: Abayoboye Inteko bahawe imodoka z’akataraboneka hasobanurwa n’impamvu yabyo

Uganda: Abayoboye Inteko bahawe imodoka z’akataraboneka hasobanurwa n'impamvu yabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.