• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ikipe ya FC Barcelone yirukanye umutoza Ronald Koeman

radiotv10by radiotv10
28/10/2021
in SIPORO
0
Ikipe ya FC Barcelone yirukanye umutoza Ronald Koeman
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari umutoza wa FC , Ronald Koeman wari umaze amezi 14 , yirukanywe ku wa Gatatu nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallevano igitego 1-0 muri Shampiyona.

FC Barcelone yabonye amanota 15 mu mikino 10 imaze gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, mu gihe imaze gutsindwa inshuro ebyiri mu matsinda ya UEFA Champions League.

Kuri ubu, iri ku mwanya wa cyenda muri La Liga, irushwa amanota atandatu n’amakipe ya mbere nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano igitego 1-0 ku wa Gatatu.

Bwari ubwa gatatu FC Barcelone itsinzwe mu mikino ine iheruka, bikaba byabaye nyuma yo gutakaza umukino wa El Clasico yahuyemo na Real Madrid ku Cyumweru.

Koeman w’imyaka 58, watoje amakipe arimo iy’Igihugu y’u Buholandi, Everton na Southampton zo mu Bwongereza, yafashije FC Barcelone gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu mu mwaka ushize w’imikino.

Nyuma yo gutsindwa ku wa Gatatu, Koeman yagize ati “Umwanya ikipe iriho uvuga ko tutameze neza. Ikipe ntabwo iri ku rwego rumwe, yatakaje abakinnyi b’ingenzi kandi birigaragaza. Mu myaka ya vuba, andi makipe yariyubatse buri mwaka w’imikino, ariko twe nta byabaye.”

Umunyabigwi wa FC Barcelone, Xavi, kuri ubu utoza Al Sadd muri Qatar, ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Koeman.

Ni ku nshuro ya mbere kuva muri Nzeri 1987 FC Barcelone itsindwa imikino itatu yikurikiranya yakiniye hanze, itinjije igitego, icyo gihe byatumye Umwongereza Terry Venables wari umutoza yirukanwa.

Koeman yegukanye Copa del Rey ku mpera z’umwaka w’imikino wa mbere, ariko FC Barcelone isoza Shampiyona iri inyuma ya Atletico Madrid na Real Madrid ndetse ifite amanota macye cyane kurusha ayo yagize kuva mu 2008.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 11 =

Previous Post

SUDAN: Abaturage batari bacye biraye mu mihanda ya Khartoum barigaragambya

Next Post

UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.