Mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu mukino wa Handball (ECAHF Senior Club Championship), ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police HC) yatsinze ikipe ya SOS y’i Burundi.
Muri iri rushanwa riri kubera i Kigali mu Rwanda, Police HC yatsinze SOS y’i Burundi, ibitego 42 kuri 32, ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza.
Muri uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, watangiye Police HC irusha cyane SOS, ndetse igice cya mbere kirangire ifite ibitego 24 kuri 16 bya SOS.
Umukino wose warangiye Police HC yongereye ikinyuranyo cy’ibitego ugereranyije n’uko igice cya mbere cyarangiye biva ku munani bigera ku 10 ku mukino wose kuko warangiye itsinze ibitego 42 kuri 32 bya SOS.
Mu yindi mikino y’amajonjora, Police HC yatsinze ikipe ya Juba City yo muri Sudani y’Epfo ibitego 63 kuri 11, naho ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukoboza, itsinda UB Sports na yo yo mu Rwanda ibitego 43 kuri 27.
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara abasaba gukomerezaho kugeza ku mukino wa nyuma ndetse bakegukana igikombe.
Yagize ati “Abakinnyi ntabwo bantengushye haba mu mikino yose tumaze gukina harimo n’uyu batsinzemo SOS yo mu Burundi. Tugiye muri 1/4 cy’irangiza urugamba ruracyakomeza kandi gahunda ni ugukomeza kwitwara neza kandi ndabyizeye tukazegukana igikombe.”
Uyu munsi ku wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, Police HC iragaruka mu kibuga ikina umukino wa 1/4 cy’irangiza na Gicumbi HT na yo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.
RADIOTV10