Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida yarimo Capt. Ian Kagame yegukanye Igikombe (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
17/06/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida yarimo Capt. Ian Kagame yegukanye Igikombe (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru (Republican Guard) yegukanye igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibohora, nyuma yo gutsinda 3-0 ikipe y’Ishuri rya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho).

Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, wari witabiriwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda no mu nzego z’umutekano barimo, Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP (CG) Félix Namuhoranye.

Uyu mukino kandi wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari na we wari umushyiysi mukuru.

Iyi kipe y’Abasirikare barinda Abayobozi Bukuru, yarimo n’abasirikare bakuru, barimo Umuyobozi w’iri tsinda ry’abasirikare, Maj Gen Willy Rwagasana ari na we wari Kapiteni.

Iyi kipe kandi yarimo Capt. Ian Kagame wanaje kwambara igitambaro cya Kapiteni ubwo Maj Gen Willy Rwagasana yasimbuzwaga muri uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya RG ifite igitego kimwe ku busa bw’Ikipe ya BMTC Nasho, iza kubona ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri birimo icyatsinzwe ku munota wa 56’ ndetse n’icyabonetse ku munota wa 69’.

Muri Sitade nabwo morali yari yose ku basirikare bo mu itsinda ririnda abayobozi bakuru bari baje gushyigikira bagenzi babo, bagaragaje imifanire idasanzwe n’akanyamuneza kenshi.

Mu irushanwa nk’iri ry’umwaka ushize, ikipe ya RG na bwo yari yegukanye iki gikombe, ikaba icyisubije no mu ry’uyu mwaka, ubwo u Rwanda rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 rwibohoye.

Ubwo umukino wari ugiye gutangira Capt Ian Kagame yabanje kwishyushya
Abakinnyi 11 babanje mu ikipe ya RG
Ababanje mu ya BMTC Nasho
Ubwo umukino wari ugiye gutangira babanje gusuhuza abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano
Capt Ian Kagame ni umwe mu basirikare bagaragaje imbaraga nyinshi mu mikinire
Ikipe ya RG yaje kubona ibitego 3
Maj Gen Willy Rwagasanga usanzwe ayobora Umutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru yabanje mu kibuga, aza gusimbuzwa
Umugaba Mukuru wa RDF n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bishimiye uyu mukino wari unogeye ijisho
Abafana ba RG na bo bari bafiye morali yo hejuru

Ibyishimo byo gutwara igikombe byari byose
Capt Ian Kagame waje no kwambara igitambaro cya Kapiteni yashyikirijwe igikombe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − three =

Previous Post

Rubavu: Bavuze igisubizo kitabanyura bahabwa iyo batse ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Next Post

Icyo rumwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu ruvuga ku bitazibagirana byagaragaye ku mukino wafunguye Sitade Amahoro

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo rumwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu ruvuga ku bitazibagirana byagaragaye ku mukino wafunguye Sitade Amahoro

Icyo rumwe mu Nzego Nkuru z’Igihugu ruvuga ku bitazibagirana byagaragaye ku mukino wafunguye Sitade Amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.