Chealsea FC iri mu makipe y’ibigwi mu Bwongereza ariko ikaba itarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize, dore ko yarangije Shampiyona iri ku mwanya wa 12, yabonye kapiteni mushya, bamwe batahaga amahirwe ko ari we uhabwa kuyobora bagenzi be.
Ni umwongereza Reece Lewis James, w’imyaka 23, wasimbuye Cesar Azipilicueta wasohotse muri Chelsea muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka.
Reece James kuva mu bwana bwe yabaye mu ikipe ya Chelsea y’abato kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo yatangiraga gukina mu ikipe nkuru.
Ni umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse yari ari kumwe n’ikipe ya Chelsea iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions league mu myaka 2 ishize.
Nubwo adakunda kuboneka cyane mu kibuga bitewe n’ibibazo by’imvune, abakunzi ba Chelsea FC bategereje kumubona yambaye igitambaro.
Si ubwa mbere ku buyobozi bwa bagenzi be, kuko n’ubundi yajyaga yambara igitambaro cya kapiteni rimwe na rimwe.
Gusa bamwe mu bakunzi ba ruhago, ntibakekaga ko ari we uhabwa kuyobora bagenzi be, kuko amahirwe menshi bayahaga myugariro Thiago Silva.
Kuva Premier League yahabwa iri zina mu 1992, James abaye kapiteni wa 6 ugiye kuyobora iyi kipe nyuma ya Dennis Wise, Marcel Desailly, John Terry, Gary Cahill na Cesar Azipilicueta asimbuye.
Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10