Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

radiotv10by radiotv10
02/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang, ndetse inirukana umutoza Thierry Mouyouma.

Minisitiri wa Siporo Simplice-Désiré Mamboula yatangaje ibi byemezo byafashwe nyuma yo gutsindwa ibitego 3-2 n’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire mu mukino wabaye ku wa 31 Ukuboza 2025.

Ibi byatumye Gabon isoza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda dore ko yatsinzwe imikino yose, Minisitiri wa Siporo Mamboula yatangaje ko biteye isoni.

Yagize ati “Hashingiwe ku mikinire mibi kandi iteye isoni ya yacu mu Gikombe cya Afurika, guverinoma yafashe icyemezo cyo gusesa abatoza, guhagarika ikipe y’igihugu by’agateganyo, no kwirukana abakinnyi Bruno Ecuele Manga na Pierre-Emerick Aubameyang.”

Gabon yagiye gukina umukino wa nyuma wa Côte d’Ivoire yaramaze gusezererwa gusa uyu mukino ni wo wabaye imbarutso yo gusesa ikipe y’Igihugu kubera ko babanje gutsinda ibitego bibiri ariko umukino uza kurangira batsinzwe igitego bitatu.

Rutahizamu wahoze akinira Arsenal na Chelsea, Aubameyang, ntiyakinnye umukino wa nyuma wo mu itsinda nyuma yo gusubira i Marseille kwivuza imvune, yaruciye ararumira ku kwitwara nabi kw’ikipe ye Yagize ati “Ntekereza ko ibibazo by’ikipe biri kure cyane y’umukinnyi umwe gusa.”

Mu bihe byashize, byari bisanzwe ko za guverinoma zo muri Afurika zisesa amakipe y’igihugu bitewe ni mpamvu nyinshi zitandukanye , ariko ubu ibi ntibigikorwa kenshi kuva FIFA yatangira gukaza amategeko abuza kwivanga kwa za guverinoma mu miyoborere ya siporo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + ten =

Previous Post

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Next Post

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.