Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang, ndetse inirukana umutoza Thierry Mouyouma.
Minisitiri wa Siporo Simplice-Désiré Mamboula yatangaje ibi byemezo byafashwe nyuma yo gutsindwa ibitego 3-2 n’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire mu mukino wabaye ku wa 31 Ukuboza 2025.
Ibi byatumye Gabon isoza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda dore ko yatsinzwe imikino yose, Minisitiri wa Siporo Mamboula yatangaje ko biteye isoni.
Yagize ati “Hashingiwe ku mikinire mibi kandi iteye isoni ya yacu mu Gikombe cya Afurika, guverinoma yafashe icyemezo cyo gusesa abatoza, guhagarika ikipe y’igihugu by’agateganyo, no kwirukana abakinnyi Bruno Ecuele Manga na Pierre-Emerick Aubameyang.”
Gabon yagiye gukina umukino wa nyuma wa Côte d’Ivoire yaramaze gusezererwa gusa uyu mukino ni wo wabaye imbarutso yo gusesa ikipe y’Igihugu kubera ko babanje gutsinda ibitego bibiri ariko umukino uza kurangira batsinzwe igitego bitatu.
Rutahizamu wahoze akinira Arsenal na Chelsea, Aubameyang, ntiyakinnye umukino wa nyuma wo mu itsinda nyuma yo gusubira i Marseille kwivuza imvune, yaruciye ararumira ku kwitwara nabi kw’ikipe ye Yagize ati “Ntekereza ko ibibazo by’ikipe biri kure cyane y’umukinnyi umwe gusa.”
Mu bihe byashize, byari bisanzwe ko za guverinoma zo muri Afurika zisesa amakipe y’igihugu bitewe ni mpamvu nyinshi zitandukanye , ariko ubu ibi ntibigikorwa kenshi kuva FIFA yatangira gukaza amategeko abuza kwivanga kwa za guverinoma mu miyoborere ya siporo.
RADIOTV10











