Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, yamaze kumvikana n’umukinnyi wo hagati, Umunya-Ghana Richmond Lamptey wari mu ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika.
Uyu mukinnyi ukina afasha ba Rutahizamu yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri ndetse akaba azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo nk’uko amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10.
Uyu musore wakiniraga ikipe ya Asante Kotoko yo muri Ghana, yarangije amasezerano muri iyi kipe ndetse akaba yari yabwiye iyi kipe ko atazongera amasezerano ahubwo ashaka kujya ahandi akareba uko hameze.
Richmond Lamptey yari ku rutonde rw’abakinnyi ikipe y’Igihugu ya Ghana yajyanye mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cote d’Ivoire ndetse n’umutoza wa Ghana Chris Hughton yatangaje ko uyu musore ari impano itangaje ndetse abona afite ejo heza.
Uyu mukinnyi ugiye kwinjira muri APR, nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda iherutse no kuzana umutoza mushya, Umunya-Serbia, Darko Nović uherutse gusinya amasezerano y’imyaka itatu.
APR FC kandi iherutse gusinyisha abakinnyi barimo Tuyisenge Arsene Tuguma wavuye muri Rayon Sports, Dushimimana Olivier Muzungu wavuye muri Bugesera FC, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports, Byiringiro Gilbert wavuye muri Marine FC n’umunyezamu Ivan Ruhamyaka wazamuwe mu ikipe nkuru.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10