Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikirego kidasanzwe cy’uwakuwe muri Group ya WhatsApp cyafashweho icyemezo

radiotv10by radiotv10
20/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
1
Ikirego kidasanzwe cy’uwakuwe muri Group ya WhatsApp cyafashweho icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Urukiko rwa Makindye muri Uganda, yategetse Admin wa Group ya WhatsApp yitwa ‘Buyanja My Roots’ gusubizamo umwe mu bari bayikuwemo, akiyambaza uru Rukiko.

Ni group ya WhatsApp yitwa “Buyanja My Roots”, aho uwari wakuwemo yitwa Herbert Baitwababo, wari wiyambaje uru rukiko nyuma yo gukurwa muri iyi group.

Uyu Perezida w’agateganyo wa rukiko witwa Igga Adiru, yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Mbere, asaba uwitwa Allan Asinguza kumusubiza muri iyi group ngo kuko yahonyoye uburenganzira bwa Herbert Baitwababo bwo kwiyunga hamwe n’abandi.

Gusa uyu mucamanza ntiyategetse ko uyu wari wakuwe muri group ya WhatsApp muri Gicurasi, asubizwa ikiguzi cy’amafaranga yatanze muri uru rubanza, nk’uko yari yabisabye.

Baitwababo we waregwaga muri uru Rukiko, yatangaje ko Asinguza yashinze iyi group ya WhatsApp yitwa “Buyanja My Roots”, nk’ihuriza hamwe abo mu gace ka Buyanja mu Karere ka Rukungiri, ku mpamvu z’ibikorwa by’urukundo, ku buryo abayigize bagomba gutanga ihumure ndetse no gufasha abari mu bibazo.

Buri munyamuryango w’iyi group yasabwaga kwishyura amashiringi ya Uganda ibihumbi 30 kugira ngo yinjiremo, nk’uko byari byemeranyijweho n’abayigize bose.

Inyandiko ya Baitwababo, yanditse tariki 16 Gicurasi 2023, yoherereje Asinguza amusaba ko hakorwa ubugenzuzi bw’imari, ndetse no kugaragaza amafaranga yatanzwe kuva muri 2017.

Baitwabo yagize ati “Ngendeye ku rwandiko rwavuze haruguru, uwarezwe yankuye muri group ya WhatsApp ya ‘Buyanja Back to My Roots’ tariki 17 Gicurasi 2023.”

Yavugaga ko kuvanwa muri iyi group ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo guterana no guhuza ibitekerezo n’abandi. Ati “Ndishinganisha ku rukiko kandi nanasaba gusubizwa muri group ya WhatsApp.”

Urukiko rugendeye ku byatangajwe n’impande zose ndetse na bamwe mu bagize iyi group, rwategetse ko asubizwa muri iyi Group ya WhatsApp.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Damascene says:
    2 years ago

    Ibirego biragwira.
    Ubuse urukiko rwitabaje itegeko rivuga ngwiki?
    Icyakora nanone,yari yashikije kuberako harigihe Baku remouvinga bakujijije ubusa. Ntawamenya

    Reply

Leave a Reply to Jean Damascene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 2 =

Previous Post

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ry’agashya ku bwa MTN

Next Post

Perezida w’u Burundi yagaragaje uko bafata u Rwanda mu gihe rutarakora icyo barusabye

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’u Burundi yagaragaje uko bafata u Rwanda mu gihe rutarakora icyo barusabye

Perezida w’u Burundi yagaragaje uko bafata u Rwanda mu gihe rutarakora icyo barusabye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.