Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyabaye ku Banyarwanda mu myaka 31 ishize, byabasigiye amasomo yo kuba bahora bambariye guhangana n’abashaka kubasubiza mu mateka mabi. Ati “ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje.”
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025 ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umukuru w’u Rwanda yatangiye ubutumwa bwe, agaragaza ko Isi yanze guha intebe ukuri kandi guca mu ziko ntigushye, bityo ko ibibazo abantu banyuramo bakwiye kwambarira urugamba rwo guhangana na byo kuko batategereza guhanganirwa n’ukuri.
Yatanze urugero rw’inshuti ye yigeze kumubaza ati “ariko wowe nk’umuntu ubaho ute ugahuza ahahise h’umwijima n’ibihe bigoye byo muri iki gihe. Ariko uko nabyumvaga ntabwo ari njye yabaza gusa, ahubwo yabazaga u Rwanda. Icyo namusubije ni uko kuva mu ntangiriro, ibyo byombi bibaho, kandi tugomba guhangana na byo.”
Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Twe dufite amahitamo, wakwemerera kurangira, ubuzima bwawe bugahagarara burundu cyangwa ugahaguka ugahangana.”
Perezida yavuze ko uwashaka gusubiza u Rwanda mu bihe by’inzitane rwanyuzemo, dore ko banahari, atabishobora, kuko Abanyarwanda biteguye guhatana.
Ati “Ntabwo bizongera kubaho, nabwo bizongera atari uko ababikoze batabishaka, ahubwo kuko tudashobora kubemerera. Ntabwo bizongera kubaho kuko hari abiteguye guhaguruka bagahangana.”
Yavuze ko nta muntu ushobora kwemera ko habaho kongera kugerageza umugambi mubisha nk’uwari ufitwe n’abashakaga kumaraho Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Ni gute abantu bashobora kubyemera, kubera iki abantu batahaguruka ngo barwane urugamba. Yego hari ingaruka zo kuba wahasiga ubuzima, ariko nanone utabikoze nabwo ntabwo uzaba wizeye ko utapfa.”
Yavuze ko aho kuba abantu bapfa batarwanya, ahubwo bapfa bahanganye n’abashaka n’ubundi kubica. Ati “Kubera iki ntapfa ndi kurwana? None kuki mwebwe u Rwanda mutapfa murwana, aho gupfa nk’isazi? Ariko ubutumwa bwanjye burareba n’abandi Banyafurika, bahora binginga kugira ngo babeho, ntabwo nshobora kwingingira kubaho, nzarwana, nintsinda nzastindwa, ariko haba hari amahirwe iyo wahagurutse ukarwana, kandi ubaho.”
Iby’abasabira u Rwanda ibihano
Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byazanywemo u Rwanda, hakaba bamwe birirwa mu Miryango Mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye no mu Bihugu by’i Burayi barusabira ibihano, avuga ko biteye isoni.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abirirwa muri ibi, bakwiye kuzirikana ko u Rwanda n’Abanyarwanda bagomba kubaho ubuzima bwabo bagahangana n’ibibazo bafite nk’uko na bo birirwa bateranya u Rwanda na bo bafite ibibazo bagakwiye guhangana na byo.
Ati “Ikintu kimbabaza ni ikintu kimwe gusa, cyabayeho mu kinyejana, ni Abanyarwanda, ni Abanyafurika, bicara ntibabone ko bibabaje gukomeza kugaraguzwa agati, ntibabyange.”
Nanone kandi ibyo Bihugu bikaba biri inyuma y’ibibazo biri muri Afurika, aho biba biri inyuma y’ubujura bw’imitungo ya bimwe mu Bihugu byo muri Afurika.
Perezida yagarutse ku bwicanyi bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bicwa ku manywa y’ihangu ariko ibyo Bihugu bikabirebera.
Aho kugira ngo ibyo Bihugu bishake umuti w’ibyo bibazo, ahubwo bikazana ubuhendabana bwo kuba biza bigafata bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda, bikagenda bifatamo bamwe kandi bacye cyane.
Bakavuga ngo abandi bagume mu Rwanda, ngo ni ikibazo cy’u Rwanda, hakabaho no kurengera bikoresha imvugo idakwiye ngo “n’ubundi ni Abatutsi nka Kagame.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ku bw’indangagaciro ze n’iz’u Rwanda, habaho kugerageza guca bugufi, ku buryo “Niba wifuza kuba inshuti, niba wifuza kuba umufatanyabikorwa, ndakwizeza ko uzagira umufatanyabikorwa mwiza bihagije.”

Ikitaratwishe ngo kitumare mu myaka 31 cyaradukomeje
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bitwa inzobere zoherezwa ngo zijyiye kwiga ibibazo byo muri Afurika byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC, nk’aho zibirusha ba nyiri ubwite.
Yavuze ko ikibabaje ari ukuba bamwe mu baba bayoboye izo nzobere, ari bamwe mu bagize uruhare mu bibazo bikiriho n’ubu.
Izo nzobere zikagenza zivuga ko umuzi w’ibibazo byo muri Congo, ari amabuye y’agaciro, aho kuzirikana ko bifite umuzi nk’uw’ibyabaye mu Rwanda.
Ati “Ni ayahe mabuye y’agaciro barwaniraga hano mu 1994? [] iyo ibyo bafushinja biba ari ukuri, u Rwanda rwagakwiye kuba rukize nk’uko abo babidushinja bameze.”
Umukuru w’u Rwanda yageneye ubutumwa aya mahanga yifuriza ikibi u Rwanda, abamenyesha ko ibyabaye ku Banyarwanda mu myaka 31 ishize, byabasigiye imbaraga zo kwiyubakamo ingufu n’ubushobozi byo kuba babasha guhangana n’ibindi byose byaza uko byaba bimeze kose.
Ati “Ikitaratwishe ngo kitumare mu myaka 31 ishize, cyaduhaye imbaraga, cyaraduteguye ku bindi bishobora kuba mu gihe icyo ari cyo cyose. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana. Ndabasezeranya ko ntabwo tuzapfa tutari kurwana. Kandi kurwana ntabwo ari ugutera ikindi Gihugu, ntabwo ari ukujya kwivanga mu by’abandi, urugamba mvuga, ni urwo kurwanya uwasahaka kudusubiza mu byabayeho kandi uzabigerageza ntabwo azigera abigeraho.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko abiteguye kwinjira muri urwo rugamba, bahari kandi bahagije ku buryo igihe cyose urwo rugamba rwabaho biteguye kurutsinda.
Yavuze ko ibibi bikomeye ku rwego rwo hejuru byabaye ku Banyarwanda, nta kibi gishobora kubabaho kurusha ibyababyeho, ku buryo ntacyabakanga. Ati “Mutekereza ko ibyabaye bishobora kongera kubaho ukundi? Ntabwo rwose ntekereza ko byashoboka.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutazigera bemera ko hari uwabagira ingaruzwamuheto, cyangwa ngo abategeke uko bagomba kubaho, kuko igihe bakwemera kuyobywa gutyo n’ababizeza ubuzima, ahubwo ari bwo bazabubura.
RADIOTV10