Abimukira 66 bavaga mu Bufaransa berecyeza mu Bwongereza, batabawe ubwo ubwato barimo bwari bugiye kurohama mu Nyanja ya Atlantic, nyuma y’uko buhungabanyijwe n’umuhengeri.
Aba bimukira batabawe ubwo bari bageze mu nyanja hagati mu gace ka Channel kagabanya amajyepfo y’u Bwongereza n’amajyaruguru y’u Bufaransa.
Ubu bwato bwari butwaye aba bimukira, bwageze muri aka gace ka Channel buhungabanywa n’umuhengeri, ariko butabarwa butaribira.
Icyakora umwe muri bo yari yamaze guta ubwenge, ku buryo yahise anajyanwa mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe hakoreshejwe indege, mu gihe undi we yasanzwe yashizemo umwuka.
Aka gace ka Channel gakunze gukoreshwa n’ibihumbi by’abaturage ibihumbi buri mwaka, bagerageza kwambuka bajya mu Bwongereza bavuye mu Bufaransa bakoresheje ubwato buto, ibinakunda guteza impanuka bakahaburira ubuzima kuko baba babwuzuyemo banarenze ubushobozi bwabwo.
Aba bimukira berecyezaga mu Bwongereza, batabawe nyuma y’iminsi micye Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda zishyize umukono ku masezerano agamije kurengera ubuzima bw’abimukira binjira muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ateganya ko bazajya boherezwa mu Rwanda.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10