Perezida Paul Kagame avuga ko abayobozi bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakunze gusezeranya byinshi abatuye mu Bihugu bigize uyu muryango bityo ko igihe kigeze ngo ibyemeranyijweho bishyirwe mu bikorwa.
Perezida Paul Kagame yatangaje ibi mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yo guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Muri uyu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya, Perezida Paul Kagame yashimye intambwe yatewe yo kwinjiza DRC mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aboneraho gushimira by’umwihariko Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye EAC ndetse na Felix Tshisekedi mu kazi bakoze kugira ngo iyi ntambwe igerweho.
Ati “Twebwe akazi kacu kari ako kubihamya no guha ikaze DRC mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Twaje hano kugira ngo tubikore.”
Amasezerano ashyiraho uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aha uburenganzira abatuye mu Bihugu biwugize kugenderana nta nkomyi ndetse no gukuraho imbagamizi mu rwego rw’ubucuruzi, abaturage bakarushaho guhahirana.
Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo DRC yemererwaga kujya muri EAC mu buryo budasubirwaho, abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, bavuze ko igihe kigeze ngo uyu muryango urusheho kugirira inyungu abatuye mu Bihugu biwugize.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ibyo Ibihugu byiyemeje bishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati “Twagiye dutambutsa imbwirwaruhame nyinshi mu bihe byatambutse. Birakwiye ko dushyira mu bikorwa ibyo twagiye dutangariza abaturage.”
Perezida Kagame yizeje ko ashyigikiye byimazeyo uku kwishyira hamwe no kwagura uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo kugera ku ntego zawo.
RADIOTV10