Senateri Evode Uwizeyimana, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, avuga ko imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, zishobora kuzamuviramo ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, akazabibazwa mu nkiko mpuzamahanga.
Me Evode Uwizeyimana yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru cyagarukaga ku mwuka mubi umaze iminsi uri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avuze ko mu Gihugu cye harimo ibyitso n’abagambanyi bakorana n’u Rwanda ashinja guhungabanya umutekano wa Congo.
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bireba iki Gihugu ubwacyo, rukanatanga inama z’inzira byakemukamo ariko iki Gihugu kikaba cyarakomeje kuzitera umugongo.
Me Evode Uwizeyimana wagarutse ku mbwirwaruhame za Perezida Tshisekedi, yavuze ko imvugo ze ziremereye.
Ati “Ni imbwirwaruhame idatandukanye cyane n’abandi bantu twagize mu mateka, ba Habyarimana, kuvuga ko yatewe n’Ubugande muri za 90, ya theory y’ibyitso. Iteye impungege kuko ishobora kuzamushora mu byaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu kuko yongeye kugarura theory y’ibyitso n’abagambanyi.”
Senateri Uwizeyimana yagarutse ku magambo y’igifaransa aremereye yakoreshejwe na Tshisekedi nka ‘Traîtres’ (abagambanyi) ndetse na ‘Brebis Galeuse’, yombi azwi mu mateka ko agamije gutesha agarico abantu.
Avuga kandi ko mu minsi ishize hari abasirikare bakuru baherutse guhagarikwa mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho gukorana n’u Rwanda, ku buryo ntawabura kuvuga ko bifitanye isano n’izo mvugo za Tshisekedi.
Ati “Iyo theory y’abagambanyi n’ibyitso na hano [mu butegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi] yarakoze kandi yacuze inkumbi.”
Me Evode yanagarutse ku biherutse gutangazwa na Tshisekedi ahamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikare no kuruha intwaro, avuga ko ibi na byo bishobora kuzamuganisha mu byaha by’intambara.
Ati “Ibi bintu ntaho bitandukaniye na bya bintu bya milice (udutsiko tw’abarwanyi) kuko iyo arimo guhamagarira abantu mu kivunge, yinjiza abantu b’amabandi, b’abajura, kandi bene uwo muntu iyo umuhaye intwaro ikintu cya mbere akora ni ukwikenura, ni ukumena amaduka.”
Akomeza avuga ko ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bishobora kuzavamo ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamaganga. Ati “Ziriya mbwirwaruhame Tshisekedi arimo gukora njye nta nubwo natinya kuzita incendiaire [rutwitsi].”
Gusa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye i Luanda muri Angola ku butumire bwa mugenzi wabo w’iki Gihugu kiri gufasha ibi Bihugu mu buhuza.
Ibi biganiro byahuje abakuriye dipolomasi z’ibi Bihugu, byanzuye ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeza ibiganiro kandi hakubahirizwa ibyemezo byafatiwe mu biganiro byabereye i Nairobi n’i Luanda mu mezi ashize.
RADIOTV10