Brig Gen Patrick Karuretwa wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare akaba yanarahiriye izi nshingano, yavuze ko azaharanira gushyira imbere ko mu butabera bw’igisirikare cy’u Rwanda hakomeza kwimakazwa imyitwarire iboneye, kuko uru rwego rusanganywe ububasha bukwiye guherekezwa n’ikinyabupfura.
Perezida mushya w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, nyuma yuko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro ze, kimwe n’abandi bahawe inshingano muri uru Rukiko.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yakiraga indahiro zabo, yabibukije ko imyitwarire iboneye, ari yo isanzwe iranga Ingabo z’u Rwanda, bityo ko n’izi nshingano binjiyemo bagomba kuyimakaza.
Yagize ati “Nk’uko mubizi Ingabo z’u Rwanda RDF aho ziri hose zirangwa n’ikinyabupfura na disipuline. Iyo ni indangagaciro ikomeye ku Ngabo z’Igihugu cyacu, tutagomba gutatira twese. Turasaba rero gukomeza kuyisigasira, kuko ifite akamaro gakomeye mu kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu.”
Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko hari impamvu zituma ikinyabupfura kigomba kuza imbere mu Ngabo z’u Rwanda, zirimo kuba uru rwego rusanganywe ububasha bwisumbuyeho, buba bugomba kugira igituma abarukoramo batabwitwaza ngo babukoreshe nabi.
Ati “Disipuline ihabwa imbaraga nyinshi cyane, kugira ngo ububasha tuba dufite n’ibikoresho n’izo nshingano, hatabaho kubukoresha nabi, ni yo mpamvu habaho Inkiko za gisirikare zihariye zihabwa imbaraga zikoreshwa mu buryo bufite uburemere bushobora kuba burenze ubw’izo muri sosiyete nyarwanda isanzwe.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe twakiriye izi nshingano nshya, turabyumva neza, twanabirahiriye ko ikintu cyitwa disipuline, ubutabera mu gisirikare, tubishyiramo imbaraga zidasanzwe bijyanye n’inshingano igisirikare kiba gifite muri sosiyete nyarwanda.”
Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, atangaje ibi ndetse anarahiriye izi nshingano, nyuma y’amasaha macye Urukiko rwa Gisirikare, ruhamije ibyaha bitatu Sergeant Minani Gervais wari ukurikiranyweho kwica abasivile batanu abarasiye mu kabari ko mu Karere ka Nyamasheke, rukamukatira gufungwa burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko ibi byari byabaye mu kwezi gushize, ariko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukizeza ko bwafashe ingamba zikomeye zo kuzatuma uyu wari umwe mu ngabo z’u Rwanda ahanwa hakurikijwe amategeko.
RADIOTV10
continue being genuine in delivering good leadership to the people of rwanda