Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imirwano ya M23 na FARDC yongeye kumvikanamo imbunda n’ibisasu bya rutura

radiotv10by radiotv10
26/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uratangaza ko uruhande bahanganye mu mirwano rugizwe na FRDC ndetse n’umutwe wa FDLR n’ingabo z’u Burundi, rwaramutse rurasa ibisasu biremereye mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe binatuwemo n’abaturage.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa M23 mu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, nk’uko bikubuye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Ubu butumwa bugaragaza amakuru agezweho y’imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko kuva saa mbiri n’igice (08:30’) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imirwano yubuye.

Kanyuka yagize ati “Kuva muri iki gitondo, uruhande rwishyize hamwe rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bagabye ibitero mu bice byacu bituwemo n’abaturage benshi bya Nyange, Gatovu no mu bice bibikikije, bakoresheje intwaro ziremereye, zahitanye ubuzima bwa bamwe, abandi bakava mu byabo.”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko ukomeje kubabazwa kandi wamagana ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyamara abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka uburyo hashakwa umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

M23 ivuga ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice igenzura, yaboneyeho gutabariza abaturage bari mu kaga batejwe n’iyi mirwano, bakaba batabona ubutabazi.

Iyi mirwano yongeye kubura, mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Perezida Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni mu gihe Felix Tshisekedi yirukanye ingabo z’uyu muryango wa EAC, agasaba iza SADC kuza kumuha amaboko mu kurwanya M23, ndetse ubu zikaba ziri gufatanya na FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Amakuru mashya aturuka mu ikipe imazemo iminsi ibibazo byari byatumye abakinnyi basa nk’abigaragambya

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya ubayeho muto muri Sénégal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.